CAN 2019: Umutoza wa Nigeria ati “nkuriye ingofero Abarundi”

  • admin
  • 23/06/2019
  • Hashize 5 years

Ikipe ya Super Eagles ya Nigeria yatsinze Intamba mu Rugamba z’u Burundi igitego kimwe ku busa mu mukino amakipe yombi yagargaje ubuhanga no gusatirana.

Ni umukino wa mbere mu itsinda B ari nawo wa mbere mu mateka ikipe y’u Burundi yari ikinnye mu gikombe cya Afurika. Nigeria yo yari inshuro ya 17 ikina iri rushanwa.

Super Eagles niyo yabanje kubona uburyo bwiza ku munota wa 13 ubwo umunyezamu Jonathan Nahimana yagaruye umupira wari utewe n’umutwe na Ebere Onuachu.

Ku munota wa 14 Amissi Cedric w’Intamba yahise arekura ishoti rikomeye ariko umunyezamu Daniel Akpeyi arawufata.

Ku munota wa 36 Frederic Nsabiyumva yateye umutwe umupira ukubita umutambiko w’izamu rya Nigeria, amakipe yombi ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Amissi Cedric yateye ishoti ari mu rubuga rw’amahina rwa Nigeria rigarurwa n’umukinnyi ariko ntibahabwa penaliti.

Iyo hifashishwa ubuhanga bw’amashusho (VAR) yashoboraga kuba penaliti ariko muri iri rushanwa ubu buhanga buzatangira gukoreshwa muri kimwe cya kane.

Nigeria niyo yakomeje kugumana umupira cyane ariko n’abakinnyi b’u Burundi bakanyuzamo bagahanahana neza bakanagerageza gusatira.

Ku munota wa 75 Olaoluwa Aina yahereje umupira n’agatsitsino Odion Ighalo maze uyu atera mu yindi mfuruka umunyezamu w’u Burundi atari arimo kiba kimwe ku busa.

Umutoza Olivier Niyungeko yinjijemo abasore Elvis Kamsoba w’ikipe ya Melbourne Victory muri Australia na Amissi Mohamed umusore w’imyaka 18 – ari nawe muto muri iri rushanwa – ukinira ikipe ya NAC Breda mu Buholandi, ariko aba ntacyo bahinduye kugeza umukino urangiye.

Twagerageje ubutaha tuzarushaho – Niyungeko umutoza Gernot Rohr wa Nigeria yavuze ko Odion Ighalo atabatunguye.

Yavuze ko bari bizeye ko Ighalo atsinda igitego kuko ari nawe watsindiye Nigeria ibitego byinshi mu majonjora.

Rohr yemeza ko bakinnye n’ikipe ikomeye kandi itaratsinzwe mu majonjora. Ati “nkuriye inkofero Abarundi ku mukino bakinnye”.

Umutoza Olivier Niyungeko w’Intamba mu Rugamba avuga ko ku mukino wa mbere iyi kipe ikinnye muri iri rushanwa yumva ko bagerageje.

Niyungeko ati: “Twaronse uburyo bwo gutsinda ariko ntibyakunda. Mu mikino iza tuzagerageza gukorana na ba rutahizamu bacu, dukemure ikibazo cyo kwinjiza”.

Imwe mu mibare y’umukino:

Koruneri: Nigeria 3 – 5 Burundi

Coup franc:Nigeria 3 – 5 Burundi

Amashoti yateyemu izamu: Nigeria 3 – 6 Burundi

Kugumana umupira: Nigeria 65% – 35% Burundi

Niyomugabo Albert/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/06/2019
  • Hashize 5 years