CAN 2019: Misiri yarenze amatsinda Uganda yo birayigora

  • admin
  • 27/06/2019
  • Hashize 5 years

Mohamed Sarah yatsinze igitego cya kabiri cyashimangiye intsinzi ya 2 – 0 ya Misiri kuri Kongo biyiha umwanya muri 1/8, naho Uganda muri iri tsinda A amahirwe yo guhita ikomeza inanirwa kuyasingira.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Ahmed Elmohamady, ukinira Aston Villa, wateye mw’izamu rya Kongo ku mupira mwiza wari uturutse ku mpande utewe na Mohamed Salah.

Salah yaje kandi kurekura ishoti riremereye ubwo yari agoswe n’abakinnyi ba Kongo, umuzamu Ley Matampi ntiyabasha kuwugarura.

Misiri iri iwayo, inafite igikombe cya Afurika inshuro zirindwi, yahise ibona umwanya mu mikino ya 1/8, iba ikipe ya kabiri ibonye uyu mwanya nyuma ya Nigeria.

Kongo amahirwe yabonye ntiyavuyemo ibitego, imipira yatewe n’abakinnyi bayo Marcel Tisserand na Jonathan Bolingi yombi yagaruwe n’igiti cy’izamu rya Misiri.

Kongo nyuma yo gutsindwa kabiri, na Uganda na Misiri, yahise isezererwa n’ubwo isugaje umukino wa nyuma izakina na Zimbabwe.

Muri iri tsinda, Uganda yasabwaga gutsinda Zimbabwe igahita ikomeza, ntiyabigezeho ahubwo Zimbabwe yasatiriye cyane hafi gutsinda, umukino warangiye banganya 1 -1.

Ku munota wa 12 Emmanuel Okwi yahaye Imisambi ya Uganda igitego cya mbere ariko Zimbabwe ikishyura ku munota wa 40 gitsinzwe na Khama Billiat.

Uganda yakomeje gushaka uko yatsinda ndetse mu gice cya kabiri Patrick Kaddu aza gusigarana n’umunyezamu wenyine ariko ananirwa kumutsinda.

Zimbabwe yasatiriye cyane Uganda ndetse kapiteni wayo Knowledge Musona nawe abona amahirwe nk’aya ariko umupira awukubita ku mutambiko w’izamu.

Uganda ni iya kabiri n’amanota 4 isigaranye umukino na Misiri, irasabwa kuwunganya gusa igahita ikomeza.

Warriors ya Zimbabwe ni iya gatatu n’inota rimwe, irasabwa gutsinda Kongo ibitego birenze bibiri igategereza ko Misiri itsinda Uganda kugira ngo ibe iya kabiri ikomeze.

Imikino ya nyuma muri iri tsinda A izabera rimwe ku cyumweru tariki 30 saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/06/2019
  • Hashize 5 years