CAN 2019: Kenya na Tanzaniya zaboneye akaga kuri Senegal na Algeria

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years

Sadio Mane yari kuba yatsinze ibitego bitatu ariko yahushije penaliti atsinda bibiri, bituma Senegal ikomeza mu itsinda C ari iya kabiri, naho Algeria nayo yatsinze Tanzaniya bitatu ku busa izamuka iri imbere.

Harambee Stars mu gice cya mbere yakoze ikosa rivamo penaliti, Sadio Mane yayiteye ariko umunyezamu Patrick Matasi ayivanamo.

Gusa ntibyamubujije gutsinda igitego ku munota wa 71 no gutsinda penaliti ku munota wa 78 ku makosa ya ba myugariro ba Kenya bakinaga bugarira cyane. Birangira itsinzwe bitatu ku busa.

Senegal yakomeje ari iya kabiri muri iri tsinda, ikazahura na Uganda mu mikino ya 1/8 kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Kenya yashoboraga kubona amahirwe yo gukomeza nk’iya gatatu yitwaye neza bitewe n’uko imikino ya nyuma yo mu itsinda E na F iza kurangira.

Gusa uko byagenze muri iri tsinda kuri uyu wa mbere, byatumye ikipe ya Kongo yo mu itsinda A ihita ibona umwanya muri 1/8 kuko izigamye ibitego byinshi nubwo ari iya gatatu.

Tanzaniya yatsinzwe bitatu mu minota 15

Taifa Stars yaherukaga mu gikombe cya Afurika mu myaka 30 ishize, nayo yahuye n’akaga itsindwa na Algeria ibitego bitatu ku busa mu gihe cy’iminota 15 gusa mu gice cya mbere.

Ni ibitego byatsinzwe na Islam Slimani na Adam Ounas w’ikipe ya Napoli mu Butaliyani, Ounas ibi bitego yabitsinze mu minota itandatu gusa.

Igice cya kabiri Tanzaniya yarwanye no kutinjizwa ibindi bitego ibasha kubigeraho, yahise isezererwa ari iya nyuma muri iri tsinda idatsinze umukino n’umwe.

Uyu munsi ku nijoro hateganyijwe imikino yo mu itsinda E na F:

Angola v Mali

Mauritania v Tunisia

Benin v Cameroon

Guinea-Bissau v Ghana

Mu makipe y’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Uganda niyo yakomeje mu mikino ya 1/8, nayo Kenya irategereza ibiva mu mikino ya none kugira ngo imenye niba ikomeza nk’iya gatatu yitwaye neza cyangwa iza guhita itaha.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years