Cameroon:Inkangu yishe abantu 42 abandi bakomeje kuburirwa irengero

  • admin
  • 30/10/2019
  • Hashize 4 years

Nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu gace ka Gouatchié mu ntara ya Bafoussam muri Cameroon kuri uyu wa 29 Ukwakira 2019, inkangu yishe abantu 42, abandi bakomeje kubura.

The Citizen TV dukesha aya makuru ivuga ko ababuze bagera muri 30, mu gihe abakomeretse babarirwa muri 70 harimo 6 bakomeretse bikabije. Amazu agera muri 20 ni yo yasenywe n’iriduka ry’uyu musozi.

Nzokewe Tanyi, umubyeyi w’imyaka 61 yabwiye Radio Ijwi ry’Amerika ko agishakisha abana be batatu na nyirarume.Ababuze bari gushakisha ku bufatanye bw’abaturage n’abasirikare boherejwe gutabara.

Perezida Paul Biya wa Cameroon yihanganishije imiryango yagize ibi byago, yohereza Minisiteri wo kwegereza ubuyobozi abaturage n’iterambere, George Elanga aho byabereye maze yemera gutanga ubufasha bw’asaga miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu ni ubutumwa bwa Perezida Biya ku muyobozi w’agace k’uburengerezuba bwa Bafoussam n’imiryango yagize ibyago.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/10/2019
  • Hashize 4 years