Callixte Nsabimana Sankara ngo yahisemo kutavuga
- 17/05/2019
- Hashize 5 years
Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwagaragaje Maj. Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara wari umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda uherutse gufatirwa mu birwa bya Comores. Buvuga ko yahisemo kutagira icyo abwira abanyamakuru.
Umuvugizi w’ubugenzacyaha yatangaje ko Nsabimana aregwa ibyaha by’iterabwoba ku nyungu za politiki, irema ry’umutwe w’ingabo zitemewe, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba n’ibindi. Ko bitarenze uyu munsi agezwa mu bushinjacyaha.
Abanyamakuru bamubajije impamvu yatinze kugaragazwa, maze asubiza ko ibyaha by’iterabwoba bifite uburyo bikurikiranwa, ko ari yo mpamvu bifite itegeko ryihariye.
Iri tegeko ngo riha uburenganzira umugenzacyaha kutarenza iminsi 15, ishobora kongerwa ntirenge 90, ategura inyandiko-mvugo y’uregwa yo guha ubushinjacyaha.
Sankara yerekanywe mu gihe cy’iminota micye cyane, ko yagaragaraga nk’ufite imbaraga z’umubiri kandi anyuzamo akamwenyura.
Umwuganizi we mu mategeko Moïse Nkundabarashi yavuze ko umukiriya we afunzwe mu buryo bukurikije amategeko kandi uyu munsi yahisemo kutavuga.
Umuvugizi w’ubugenzacyaha Modeste Mbabazi yabwiye abanyamakuru ko uko Sankara yafashwe n’aho yafatiwe bigikorwaho n’ubugenzacyaha bikazamenyekana mu rubanza rwe.
Gusa yemeje ko yafashwe ku itariki ya 13 y’ukwezi gushize kwa kane. Yemeje na we ko uregwa ari we wahisemo kutagira icyo avuga hakavuga umwunganizi we.
Mu kwezi gushize kwa kane, umwe mu banyamakuru bigenga wo mu birwa bya Comores yatangarije BBC ko Sankara yafatiweyo agahabwa ’u Rwanda ku itariki ya 13 y’ukwezi gushize kwa kane.
Ku itariki ya 30 y’ukwezi gushize ni bwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatangarije abanyamakuru ko Major Callixte Sankara “bamufite” kandi azashyikirizwa ubucamanza vuba.
Mu kwezi kwa gatatu, Major Sankara yatangarije BBC ko umutwe avugira umaze amezi 11 mu ishyamba rya Nyungwe urwana n’abasirikare b’u Rwanda mu turere twegereye iri shyamba.
Sankara wahoze akora ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda, ahagana mu mwaka wa 2010 yagiye muri Afurika y’Epfo yifatanya n’abo mu ishyaka RNC naryo rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Gusa yaje kurivamo.
Yashinjaga u Rwanda kwibasira abatavuga rumwe narwo, gutanga amahirwe bushingiye ku moko, kudaha ubwisanzure Abanyarwanda no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu – ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana.
Mu byumweru bishize, umukuru w’ishyaka MRCD rifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN yatangarije BBC ko “bataciwe intege” n’ifatwa rya Sankara.
Chief editor Muhabura.rw