Byinshi wamenya k’umunyagitugu w’ ikirangirire Adolf Hitler n’uburyo yakoreshaga ibiyobyabwenge !

  • admin
  • 14/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuntu uri hejuru y’ imyaka 12 yigeze kumvaho ijambo Hitler. Ukurikije amarorerwa uyu mugabo yakoze, biragoye kwibyiyumvisha no kwakira amarorerwa n’ iyicarubozo yakoreye ubwoko bw’ abayahudi.

Adolphe Hitler wabaye peresida w’ u Budage akaba yari anahagarariye ishyaka ry’ abanazi ryagize utuhare mu gukora jenoside yahitanye ubuzima bw’ abayahudi bagera kuri miliyoni ebyiri.

Nyuma y’ ibitabo ndetse n’ inkuru nyinshi byanditswe kuri Hitler, haje kuboneka igitabo cyanditswe n’ umunyamakuru akaba n’ umwanditsiw’ ibitabo ukomoka mu gihugu cy’ umudage witwa “Norman Ohler“, akaba yaragaragaje amakuru mpamo ko Hitler yakoreshaga ibiyobyabwenge bitandukanye mugo ariyo heroin, Cocaine na Morhine, bikaba binemezwa n’ inyandiko y’ uwari umuganga bwite wa Hitler, mu gitabo yise ‘Der Totale Rausch (The Total Rush).

Uyu munyamakuru yabashije kuganira n’ umwe mu baganga ba Hitler wamubwiye ko yajyaga atera Hitler inshinge nyinshi z’ ikiyobyabwenge cya Eukodal.

Iki kiyobyabwenge Eukodal, bavuga ko cyirinda uburibwe ubwo aribwo bwose mu mubiri w’ umuntu, kubyimbirwa ndetse no kurira.

Kuva mu mwaka wa 1933 kugeza muri 1945, nk’ igihe cy’ ubutegetsi bwa Hitler, amateka avuga ko abaturage bari bemerewe ku bwinshi.

Abasirikari bo ntago bakoreshaga, Eukodal ahubwo bakoreshaga ikindi kiyobyabwenge bitaga Pervitin, iki kinini cyo gituma umuntu amara igihe kinini adasinzira mu gihe afite nk’ ibintu bimusaba gukora ataruhuka.

Muri iki gihe ibi binini abantu babiguraga nk’ uko umuntu agura indi miti yose.urugero ruto, rw’ ukuntu Hitler yahaga agaciro ibiyobyabwenge, n’ igihe yari agiye gutera igihugu cy’ u Bufaransa mu 1940, noneho mbere yo gutera atumizaho ibinini miliyoni 35 bya “Pervitin” byo guha abasirikari kugira ngo barwane ubutaruhuka babashe gutsinda abafaransa.

JPEG - 204.2 kb
Umwanditsi Norman Ohler

Abasirikare ngo bagikundiraga ko gituma batumva ububabare kandi bagahorana akanyabugabo ku rugamba, nta kudohoka.

Umusirikare w’umuganga witwa Otto Ranke yakoze ubushakashatsi kuri kiriya kinini agiha bamwe mu bakorerabushake b’abanyeshuri, aza kugera ku mwanzuro w’uko gishobora gufasha ingabo z’u Budage gutsinda intambara.

Si ingabo z’u Budage zivugwaho gukoresha ibiyobyabwenge gusa ku rugamba mu ntambara ya kabiri y’Isi (1940-1945), ahubwo ngo n’ingabo zishyize hamwe (Allied Armies) nazo zakoreshaga ibinini byongera ingufu byo mu bwoko bwa ‘Amphatamines’ bita ‘Benzedrine’.

Kubyerekeye abategetsi b’u Budage, ngo bo bikundiraga ibiyobyabwenge byabo bwite byakorewe iwabo.

Umwanditsi w’igitabo ‘Der Totale Rausch (The Total Rush)’, Norman Ohler yabwiye Radio yitwa Vice ko bamwe mu bakuru b’ingabo nka Ernst Udet bakundaga ibiyobyabwenge byihariye.

Ernst Udet (uyu yari ashinzwe ingabo zo mu kirere) we ngo yakundaga ‘Methamphetamine’ ; Naho uwitwa Göring we agakunda ‘Morphine’, ku buryo ngo bari baramuhimbye Möring babikomoye kuri morphine yakoreshaka.

N’abakozi ba Hitler, nka gafotozi bwite we witwaga Heinrich Hoffmann nawe ngo yakoreshaga ibiyobyabwenge.

Amaze gusuzuma neza inyandiko z’amateka y’ingabo za Hitler na za raporo z’umuganga we bwite, umwanditsi Norman Ohler yaje kumenya neza uburyo ‘Führer’ ariwe Hitler yakoreshaga ibiyobyabwenge.

Umwanditsi ngo yaje gusanga Hitler yari afite uburwayi, byaje gutuma ashaka umuganga wihariye waje gukorana nawe mu gihe cy’imyaka icyenda yose.

Uyu muganga waje kugira izina rikomeye ndetse bimufasha no gukorana bya hafi n’ibigo bikora imiti na za ‘hormones’ zo gutera mu matungo.

Ashingiye ku makuru yakuye mu nyandiko za Morell, Norman Ohler yerekana ko Hitler ngo yakoresheje ibiyobyabwenge bitandukanye ariko ngo ntiyakoreshaga ikinini cya Pervitin.

Ngo kuva yagera ku butegetsi yatewe inshinge z’ibiyobyabwenge zigera kuri 800 zirimo n’ikiyobyabwenge bita ‘Opiate Oxycodone’.

Ngo mbere gato y’uko intambara igenda ikomerera, mu 1943 Hitler, yagiranye inama na Benito Mussolini wayoboraga u Butaliyani bwari bufatanyije n’u Budage. Gusa, ngo mbere y’iyi nama, Morell yahaye Hitler ikoyobyabwenge kitwa ‘Eukodal’.

Mu muhindo wo muri 1945, ubwo Hitler yiyahuraga ari kumwe n’umugore we Eva Braun ngo yari mu gahinda kuko atari akibona ibiyobyabwenge kubera ko muganga we Morell atabashaga kujya mu mujyi guhaha ibiyobyabwenge.

Urubuga rwa internet History.com dukesha iyi nkuru, ruvuga Norman Ohler yemeza ko yanditse kiriya gitabo atagamije gusiga ibara ubutegetsi bwa Hitler ku ngingo yo gukoresha ibiyobyabwenge, cyangwa kugaragaza ko ibyo yakoraga yabikoreshwaga n’ibiyobyabwenge.

Yemeza ko igitekerezo cyo kurimbura Abayahudi (Final Solution), kucyandika mu gitabo cye ‘Mein Kampf’, Hitler, yabikoze mbere gato y’uko atangira gukoresha ibiyobyabwenge

JPEG - 197.8 kb
Adolphe Hitler ari kumwe n’ umugore we Eva Braun

Salongo Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 14/09/2018
  • Hashize 6 years