Byinshi wamenya ku nzu ndangamurage ya ‘Africa Museum’ ibitse Ikamba rya Rwabugiri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Inzu ndangamurage ya ‘Africa Museum’ ibitse amateka y’u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni na mbere yabwo, ibitsemo byinshi mu birango by’amateka y’u Rwanda bimaze igihe mu Bubiligi, birimo n’Ikamba rya Rwabugiri.

Umwami Kigeli IV Rwabugiri, wayoboye u Rwanda mu gihe cy’umwaduko w’abazungu mu 1892, amwe mu mateka yaranze ingoma ye ari muri iyo nzu ndangamurage iherereye mu gace ka Tervuren mu nkengero z’Umujyi wa Bruxelles.

Iyo nzu ndangamurage yashinzwe n’umwami Leopold wa III wayoboye igihugu cy’u Bubiligi, yashinzwe kugira ngo habikwe amateka yaranze ibyahoze ari Koloni (Colonies) by’u Bubiligi ari byo u Rwanda, u Burudi na Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo (RDC).

Mu mateka ahabitse usangamo byinshi bitandukanye byaranze umwaduko w’abazungu, inyandiko zo mu gihe cya kera, ibikoresho byo mu Rwanda rwo hambere na bimwe mu birango by’amateka kugeza no kubifite amateka akomeye nk’ibikoresho by’i Bwami.

Mu biboneka muri iyo nzu ndangamurage, harimo n’ikamba umwami Rwabugiri usanzwe ari sekuru wa Rudahigwa na Kigeli wa V ndahindurwa, abami 2 ba nyuma bayoboye u Rwanda.

Inzu ndangamurage ya Africa Museum iherereye Tervuren ku birometero 15 uvuye i Buruseli yafunguwe Mu 1910

Inzu ndangamurage ya Africa Museum iherereye Tervuren ku birometero 15 uvuye i Buruseli yafunguwe Mu 1910

Rwabugiri wari usanzwe ufitanye umubano mwiza n’abazungu, dore ko ari we wabakiriye mu Rwanda ubwo bazaga babimburiwe n’Umudage, Gustav Adolf von Götzen, ari mu bami bagize amateka akomeye mu Rwanda kuko ku Ngoma ye igihugu cyari gitinyitse mu karere.

Uwo mwami yabaye inshuti n’abazungu bamuha imbunda bituma abaturanyi (Ibihugu byari bituranye n’u Rwanda) n’abandi batavogera igihugu cy’u Rwanda.

Ikamba rya Rwabugiri ryageze mu gihugu cy’u Bubiligi gute?

Ikamba rya Rwabugiri ntabwo ari we waritanze ku gihugu cy’u Bubiligi kuko ubwo yayoboraga u Rwanda igihugu cyari mu maboko y’Abadage baje kwirukanwa mu bihugu bari barigaruriye nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose.

Rudahigwa watanzeho impano ikamba rya Rwabugiri yashyizwe ku ngoma n

Rudahigwa watanzeho impano ikamba rya Rwabugiri yashyizwe ku ngoma n’Ububirigi

Rwabugiri amaze gutanga yasimbuwe n’umwe mu bahungu be ari we Umwami Musinga , ubwo Abadage birukanwaga mu Rwanda byari ku ngoma y’UMwami Musinga , nyuma yo kugenda kw’Abadage haje Ababirigi .

Amateka agaragaza ko Musinga n’Ababirigi batigeze bumvikana kubera impamvu zirimo n’imyemerere, aho atakozwaga ibijyanye no guhinduka ngo yakire imyemerere mishya yari ijyanye no kwamamaza ivanjiri ndetse na Kiliziya Gatolika.

Musinga yasimbuwe n’umuhungu we, Mutara wa III Rudahigwa nyuma y’uko yari yemeye ukwemera kwa Kiliziya Gatolika akanabatizwa.

Rudahigwa yagiranye umubano mwiza n’igihugu cy’u Bubiligi kugeza n’aho batangiye kugenderanirana mu rwego rwo gutsura umubano.

Mutara wa III Rudahigwa, ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu cy’u Bubiligi mu 1949 agasura umwami w’icyo gihugu, yaje aherekejwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi b’icyo gihe n’itorero ry’ababyinnyi basusurukije i Bwami mu Bubiligi.

Icyo gihe Rudahigwa yari yanazaniye umwami w’u Bubiligi impano zitandukanye , mu mpano yari yazanye icyo gihe hari harimo n’ikamba ry’umwami wayoboye u Rwanda ari we Kigeli wa IV Rwabugiri, harimo n’inkoni ye.

Ikamba (Couronne) Umwami Rwabugiri yambaraga ryari riboshye mu bwoya bw’inkende yo mu bwoko bw’imbeya cyangwa Inkomo (Colobe), isanzwe iboneka muri Pariki ya Nyungwe.

Unahasanga inkoni ya Kigeli Rwabugiri, sekuru wa Rudahigwa ndetse n’ibindi bikoresho yakoreshaga.

Ikamba n’inkoni bya Rwabugiri byatanzweho impano na Mutara wa III Rudahigwa muri Mata 1949, abihaye inzu ndangamurage ya Africa Museum iherereye Tervuren.

Kigeli IV Rwabugiri ufite ikamba ryatanzweho impano na Rudahigwa mu gihugu cy’u Bubiligi, yayoboye u Rwanda guhera mu mwaka wa 1840 kugeza mu kwezi k’Uguahyingo 1895.

Uretse ikamba rya Rwabugiri, inkoni n’ingoma bye biri muri iyo nzu ndangamurage, usangamo n’ibindi bintu bitandukanye biranga amateka y’u Rwanda nka bimwe mu bikoresho by’ubucuzi byo ku ngoma y’umwami Cyirima II Rujugira, wayoboye u Rwanda mu kinyejana cya 18.

Ingoma ya Cyirima Rujugira ifatwa nk’iyateje imbere ubucuzi mu Rwanda, dore ko anitwa umwami w’Umucuzi. Mu bikoresho bibitse i Tervuren harimo icumu, inyundo, imiheto, ibikomo n’ibindi bikoresho bye.

Inzu ndangamurage ya Tervuren irimo ibisigazwa miliyoni 10 by’inyamaswa, amabuye y’agaciro ibihumbi 250, ibikoresho by’umuziki 8,000, ubushyinguro bw’amateka (Archives) 350, amakarita ibihumbi 20, ubwoko bunyuranye bw’ibiti ndetse n’ibikoresho bijyanye n’umuco karande.

Ibikoresho by

Ibikoresho by’ubucuzi byabaga mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/02/2022
  • Hashize 2 years