Byinshi utaruzi kuri Bishopo Muragizi umaze gukora ibitangaza mu Rwanda no mu mahanga [Reba Amafoto]

  • admin
  • 28/01/2018
  • Hashize 6 years

Bishopu MURAGIZI JEAN DE DIEUX Umuvugizi w’Itorero Power Delivarence Church International yemeza ko amasengesho bakora agira akamaro ku bantu batandukanye aho bamwe bakira indwara ziba zarababayeho karande nk’indwara ya kanseri [ Cancer ]ndetse n’izindi ariko kumwe n’imbaraga z’IMANA,amasengesho bakorera abo baba barashegeshwe nizo ndwara barakira burundu.

Bishopu Muragizi avuga ko itorero abereye umuvugizi ariryo Power Delivarance Church International, basengera abantu bagakira indwara zikomeye nka kanseri [cancer] ndetse n’ibindi bibazo ubuzima bwa muntu buhura nabyo ,kubera umwanzi satani,ariko kubera imbaraga z’Imana ndetse n’amasengesho bakora umuntu arabohoka. Ibi byose ariko ngo babikora ari ugufasha igihugu cy’u Rwanda n’abagituye Ndetse n’Abanyamahanga.


Bishopu MURAGIZI JEAN DE DIEUX

Nkuko byemezwa na bakorewe amasengesho, ngo indwara bari bararwaye zarakize kubera imbaraga z’Amasengesho bakorewe. Urugero nk’Umukobwa witwa Ester yakize kanseri [cancer] yari arwaye ati”Imana yankoreye ibitangaza!!Nari ndwaye ikintu mu’ibere numva mbabara cyane maze njya kwa muganga i Kanombe bambwira ko ari ikibyimba kizabyara cancer,hanyuma bampa gahunda (rendez-vous) yo gusubirayo bakampima bagahita babaga aho mbabara.Ubwo naratashye mbibwira Bishop wanjye aransengera maze arambwira ngo nizere Imana ntakiyinanira.Akomeza kunsengera arambwira ati kumeza nawe usenge wizeye ibitangaza by’Imana bizakora maze hashize igihe gito,bwa buribwe numva bwaragiye nkira ntyo none ndumva ndi muzima kubera amasengesho yankoreye kuko sinongeye gusubira kwa muganga”.

Umugore utuye Kacyiru yari arwaye kanseri [ Cancer] agiye muri Amerika kwipimisha asanga yarakize, umupasiteri utuye Kayonza yari afite umwana amaze imyaka irindwi atagenda,atavuga ariko baramusengeye umwana arakira nkuko byemezwa ubwabo.

Aganira na Muhabura.rw, Bishopu MURAGIZI yemeranywa n’abakorewe amasengesho bagakira yagize ati”Hariho abantu bakize kanseri [cancer]. Akenshi abantu bazi ko kanseri idakira ariko hariho imbaraga zibohora nkuko itorero ryacu ryitwa n’imbaraga z’amasengesho zibohora.Ngira ngo bamwe mwabibarije,dufite benshi batanga, ubuhamya hari umukobwa witwa Ester ari hano,yakize kanseri ,hari Umugore twasengeye Utuye Kacyiru yari afite kanseri agiye muri Amerika baramubwira ko yayikize,Imana yaduhaye imbaraga zo kumusengera arayikira.Hari umupasiteri utuye kayonza uzaganira newe,namusengeye afite umwana utagenda ufite imyaka irindwi,Imana itubwira ko mugicuku iri butubwire igitangaza cyayo umwana yarakize papa we muzabonana umwna ntiyavugaga,ntiyagendaga mbese yari umutwaro k’umuryango,bigeze mu gicuku atangira kuvuga,atangira gahamagara papa we, izo n’imbaraga z’imana. ziravuga,zirakiza ntabwo ari twebwe ariko iyo baje mu Rusengero turi gusenga barakira ”.


Ababyeyi baba baje ari benshi kubera ibitangaza Bishopu MURAGIZI JEAN DE DIEUX akora

Asoza anenga kandi yamagana bamwe mu ba Bishopu ndetse n’Abapasitori banduza izina ry’Imana bijandika mu byaha nko gufata ku ngufu abo bashinzwe kubwiriza bakanabatera inda ati”Biteye agahinda n’ubwoba kumva umuntu witiriwe izina ry’Imana agera aho gutera umukobwa inda cg gutinyuka kwiyambura avuguruza ibyo asanzwe akora tubibona nk’igikorwa kigayitse.ndagira ngo mbwire abanyarwanda iteka ni ugushishoza.Hari abiyitirira kirisitu atari aba kristu.ikindi nuko tutagomba guhagarara ku kibi hari ikiza.Turamagana aba Pasitori,aba Bishop bariganya mu buryo bumwe cg ubundi, yuko bashinzwe gushumba intama nti bashinzwe kuzonona.Biragayitse birababaje ariko urufatiro rw’Imana ruracyahari”.


Bishopu MURAGIZI JEAN DE DIEUX arimo gusengera abantu benshi

Birashoboka ko haba hari indwara yakubanye karande yaragutesheje umutwe cg warabaye imbata y’ibyaha ,wakisunga itorero rya Power Revaration Church International ugakira cg se ukabohoka iyo ngohi ya satani kubera amasengesho bagukorera ugahita utandukana n’ibyo bibi byakugize imbata. Kandi bakira abantu b’ingeri zose ntawe barobanura ndetse n’abashaka kuhasengera cg kwifatanya nabo nuko badakumiriwe kuza kuhasengera.

Ushaka kwifatanya na Bishop mu bikorwa byo gusenga cg gusengerwa ukabohorwa wabasanga mu murenge wa Nyarugunga akarere ka Kicukiro hafi ya King Devid Academy muri sale ya Alpha Community Academy.

Gahunda uko iteye:-Kuwa kabiri saa 6hoo kugeza saa 8hoo(Amateraniro yo

kubohorwa)

-Kuwa kane umunsi wose (Kwakira abafite ibyifuzo)

-Kuwa gatanu saa 6hoo kugeza saa 8hoo za ni

mugoroba(Gusengera abantu)

-Kucyumweru saa 9hoo kugeza saa 12hoo (Amasengesho)


Telefone:+250788765710 Bishop MURAGIZI JEAN DE DIEUX

Email :missionnaire2@gmail.com


Bishop MURAGIZI JEAN DE DIEUX Umuvugizi w’itorero Power Delivarence Church International yemeza ko amasengesho bakora agira akamaro ku bantu



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/01/2018
  • Hashize 6 years