Byinshi utaruzi ku ndege y’agaciro ya Kadhafi ya twawe mu Bufaransa (Reba n’Amafoto)

  • admin
  • 12/03/2016
  • Hashize 8 years

Indege bwite ya Nyakwigendera wishwe mu 2011, washinjwaga kuba umunyagitugu wayoboraga igihugu cya Libiya Mouammar Kadhafi, yo mu bwoko bwa “Airbus A340”, ihagaze ahitwa Perpignan

Iyi ndege iragenzurwa na sosiyete ikanika ndetse ikamenya ubuzima bw’indege“ Entreprise de maintenance aeronaut Guverinoma ya Libiya ngo yafashe icyemezo cyo kuyijyana kure ya Libiya mu gihe hari intambara mu baturage. Icyari kigamijwe ngo cyari ukugira ngo itazagwa mu maboko y’inyeshyamba nk’uko byatangajwe n’Ibinyamakuru byaho. Yavumbuwe n’inyeshyamba mu kwakira 2011 ku kibuga cy’indege cya Tripoli, iyo ndege y’agaciro ikaba yarahise ijyanwa mu Bufaransa mu 2012. Sosiyete ya EAS yashinzwe gukura muri iyo ndege ibintu bita ko bidasobanutse maze yongera kuguruka ijya Libiya mu 2013 muri Nzeri mbere y’uko yongera gukata igasubira mu Bufaransa muri Werurwe 2014 kugeza ubu.

N’ubwo yakoreshejwe gake iyi ndege ntabwo yatawe. Sosiyete ya EAS ikomeza kuyitaho no kuyigenzura kugira ngo itazimwa uruhushya rwo kujya mu kirere , nk’uko byatangajwe na France Bleu.

Reba Amafoto y’Ingege

















Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

Such companies can offer an outline and guide through the entire https://www.affordable-papers.net/ practice.

  • admin
  • 12/03/2016
  • Hashize 8 years