Byinshi utari uzi kuri Perezida Yoweri Kaguta Museveni
- 15/03/2016
- Hashize 9 years
Yoweri Kaguta Museveni yavutse tariki ya 15 Nzeri 1944, avukira ahitwa Ntungamo, mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda kuri Papa umubyara Amos Kaguta na Nyina Esteri Kokundeka.
Aha Museveni yari kumwe n’Ababyeyi bamubyara
Museveni Yize amashuri abanza ahitwa Kyamate, ayisumbuye ayiga ahitwa Mbarara High School na Ntare School aha hakaba ari muri Uganda. Mu mwaka wa 1967, Museveni yagiye kwiga muri Kaminuza Nkuru ya Dar es Salaam aha ni mu gihugu cya Tanzania, Muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, Museveni yahize ibijyanye n’ubukungu ndetse na politike. Gusa ubwo yari muri iyi kaminuza, yahatangije ishyirahamwe ry’abanyeshuri ryaharanariga impinduramwatwara muri Uganda, aha akaba yari afatanjije n’abashakaga impinduramwatwara muri Mozambique, aha muri iki gihugu ni naho Museveni yaherewe imyitozo ya kinyeshyamba. Mu 1973, Museveni yashakanye na Janet Museveni, bakaba bafitanye abana bane ari bo Muhoozi Kainerugaba, Natasha Museveni Karugire, Diana Museveni Kamuntu, na Patience Museveni Rwabwogo.
Amwe mu mafoto yafashwe ubwo Perezida Museveni yari akiri umusirikare
Museveni yatangiye ibikorwa byo kurwanya Idi Amin mu mwaka wa 1971 kugeza 1979 aho yaje no kuvanwa ku butegetsi. Milton Obote yahise agira Museveni ushinzwe iperereza ariko ntibyaciye kabiri kuko Museveni yongeye kugirana ubwumvikane buke n’uyu muyobozi, bituma yongera gusubira mu ishyamba. Museveni yagarutse muri Uganda ajya mu bice by’igiturage, aha Museveni yatangiye kujya agaba ibitero ku bigo bya gisirikare nk’ahitwa Mubende. Muri Nyakanga 1985, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi wa Human Rights Watch, wavuze ko ubutegetsi bwa Obote bwishe abantu barenga ibihumbi 300 muri Uganda, gusa ikigo cya CIA cyo cyavugaga ko hapfuye abantu barenga ibihumbi 100.
Muri Nyakanga 1985 ni bwo Milton Obote yahiritswe ku butegetsi, asimburwa na Gen Tito Lutwa Okello wamaze ku buperezida agahe gato kuko bidatinze yahise ahirikwa na MUseveni muri Mutarama 1986, bombi bakaba barafatanyije mu rugamba rwo guhirika Obote. Kuva icyo gihe Perezida Museveni aracyari ku butegetsi, akaba ashinjwa kubugundira no guhonyora amahame ya demokarasi, ariko we agashimangira ko niba demokarasi ibaho koko, Uganda ari cyo gihugu cya mbere ku Isi kigendera kuri demokarasi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw