Byinshi wamenya ku buvanganzo nyarwanda n’agaciro bwahabwaga mu Rwanda rwo hambere

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Hagendewe ku ngingo zinyuranye mu byakusanyijwe bikuwe mu nyandiko zivuga iby’umuco nyarwanda, herekanwa ko ubuvanganzo bwagaragariraga mu buvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda, ubu buvanganzo bwari mu ngeri nyinshi tugiye kubagezaho kandi bukagira n’umumaro mu ikoreshwa ryabwo.

1. Indirimbo n’ibihozo

Kuba tubona abantu baririmba; ibyo si ibya none byahozeho, haririmbwaga indirimbo z’urukundo, abantu bakavugwa ibigwi bagasingizwa mu ndirimbo, ababyeyi bakaririmbira abana ibihozo babaguyaguya, abageni ni uko bagaturwa ibihozo ndetse n’abandi bantu.

Urugero: Akira impumbya

Akira impumbya Muhoranampuhwe, Bihogo na we, yeee
Mutesi Mutoni dutunze se shenge mutako utanaze
Yeee, hahirwa koko uyu muruhuje
Reka uririmbwe Murerwa wa Runihura, ni wowe Gaju, yeee
Umucyo mu bakobwa, yeee
Mfura we ugira ubwiza uzira n’ubwanza Mukabaranga (Kanaka)
Yeee, utunyuze twase uko turi aha
Ubarusha uruhanga ruhanitse n’ihaniro, mu ruhimbi rw’amahoro, yeee
Yeee, mu rwari rw’abari, yeee
Ni koko uvuka heza no kuri beza, warezwe neza
Yeee, komeza uribore Muhorakeye.
Dore uwo turikana turikiriza muri uru rubyiruko se Kirez, yeee
Umutako mu bari, yeee
Barute mutatunaniza, uteye ubwuzu abawe
Yeee, gahorane ishya koko nyakubyara
Ubarusha umubyimba ukibyiruka,shenge, mbyeyi, yeee,
Mubyiruka utabyigana, yeee
Shenge we akira iraba ryo kugutaka Mukabaranga (kanaka)
Yeee, komeza utone ni koko uratoshye
Erega ngoro ngari yariboye ingondo inanurira ingeri
Usanze (ugende) amahoro, yeee,
Cyurirwa ingeyo nyamibwa, yeee
Shenge we si amatage tuzihoranira
Yeee, sugira usagambe no ku buvivi.

2. Imitoma

Imitoma yo yabaga igizwe n’amagambo meza ataka umuntu, kandi ikavugwa mu mvugo nziza iryoheye amatwi.

Imitoma yabaga yuje amagambo arimo inyurabwenge yuzuye urukundo, ibyo bigatuma uyumva wese atahwa n’umunezero, ikaba yarabaga igamije gushimangira umubano w’abakundana n’uw’abashakanye.

Ingero z’imitoma:

Mbe nagukunze rwinshi
Si urwejo n’ejobundi
Ni urwo wakuye iwanyu
Warusanze n’iwacu,

5. Kandi nagukoye nyinshi
Zimwe zitagira amayobera
Mvuga zikaryama neza
Kandi ga zikabyuka neza
Zigashoka ubutagisha

10. Zigahumuza ubudahwema.
Narakubonye nshira agahinda
Umutima utangira kuvumera
Kugukunda biwuvugisha
Nuko nigaba mu nganzo

Imitoma nayo, yashoboraga gucurangwa n’inanga ikarushaho kuryohera abayumva.

2. Ibihamagaro, amahamba n’amajuri

Ibihamagaro, amahamba n’amajuri, byabaga ari indirimbo baririmbira inka. Ibihamagaro bikoreshwa igihe zikamwa, amahamba bakayaziririmbira bazicyuye naho amajuri ni ayo ku bibumbiro cyangwa ku mabuga badahira. Ibihamagaro, amahamba n’amajuri byaririmbwaga hose, bikaririmbirwa inka izo ari zo zose hadatoranijwe inyambo gusa. Aha bagenda basingiza inka iyi n’iyi, kuko ntibaba basingiza ubushyo nko mu mazina y’inka.

Ingero: Ibihamagaro by’inka: 
Sembugo nayo ndayizi, ntiyibika yaroshye abanyaruyenzi, abenshi bahera mu nkuba inkomane zibarenganya, baganya batabaza umusare w’indongozi,

Bati “Warwambutsaga ari inyange noneho rwabaye inyanja n’ibisiga ntibicyiruca”, inzovu isigaye ikandagira igatebera, bati “Nibayireke ni Ruguranura ku mpeshyi, bazayihe intumbi yihambire ni isanzwe ihotora induru iyo manzi ya Simugomwa.”

Amahamba

Iya Kanuma (umushumba) umugungu atuma turimba abanyaburama, ndavuga inka mu kiririmbo cy’abashumba, itwaza yivuga asoma ubuki.

Umwihunge wa Ruhogo, bayibwiye ko Rwagitinywa yatashye i Mbuye, imbaraga iyirega mu muriri, inzira iyishakira aho idasanzwe.

Amajuri: Gitare cya Butera yateze itera hejuru, abakobwa b’i Nyanza bayambitse ingabo mu nda, Ndoha ay’ubusa yanze kurisha Gasese n’agasigati k’inyana, ngo icyo gihemu ntiyazagikira mu bantu.

3. Amahigi

Guhiga ni umurimo wari umenyerewe kandi ukunzwe cyane mu Rwanda rwo ha mbere, bagahiga inyamaswa bagacyura umuhigo.

Guhiga byari n’umukino barushanyirizwagamo kuboneza no guhamya, naho abahigi bakabamo ingeri eshatu.

Hari ab’umuheto n’amacumu, bahigaga inyamaswa z’inkazi, hari n’abanyagishanga bahigaga ibihura, hakaba n’abongora bahigaga inkwavu ku misozi n’utundi dusimba tworoheje.

Abahigi mu ihimbarwa ryabo, niho bahimbye amahigi, akabamo indirimbo baririmbaga bacyuye umuhigo, akabamo amarekezi, ari byo bisingizo by’imbwa z’intozo, n’ibyirahiro bimeze nk’ibyivugo bisingiza umwambi n’umuheto.

Indirimbo: Ishyamba ni umubyeyi, abatarigenda bashya ibirenge, ndarara rikazimana, nasibira rigasibirira umuheto.

Amarekezi: Biringaragu rya Ngarambe ngabo ya rugango inganya urugwiro n’ingwe yabyaye. Umubore yayinonye mu bibungo bya mukingo ati “Ngaha nabona aho inka ihiga!” Abahigi bati “Ni igitare cya Rwego nyagushorerwa yanga kuganda; ni mpunga mu za Rutikurampunzi.”

Ibyirahiro: Nkwice Rugemandonyi induru ivugiye Rwamagaju, nyamurasa impara impagazi, impamarugamba twagiye Rwamagaju. Ilibagiza rya Kanyamulinja ryaribagizaga ingundu ingando y’abahigi ikuzura inyama.

Abahigi bagiye bahimbira no ku nyamaswa bakundaga guhiga.

Ingwe: Ingwe ni, ni Intimbura – miganda ya rugongesha -misega, yikoreye imikaka mu ihurizo ry’igikari, basakiranye ikomeza ibyo kuba indoha bayita bitobo. Ifata umusega ikawusobeka impindu zombi, ntushobore guhumeka! Impaka zigashira mu bahigi, nicyo gituma batinya kwegera ubuvumo bwayo, kuko ihora ivuza insengo. Igira umujinya usetera mu matwi yitwa Rujwigira.

Igira ikijuju cyo mu gahanga, iyo isobanuye iridahemba iba yemeye kurwana na bene ruhebeba, iyo ishyikiranye na Ruhaya, ntikura ibirenge itayirengeje urugo!

4. Amagorane

Amagorane ni utugambo tw’imvugo iryoheye amatwi abantu batondagura, ugasanga akenshi binanirana kuyavuga wuhuta, byatumaga umuntu yanavugiswa (akavuga ibintu uko bitari agira ngo arabyigana).

Kenshi usanga dusa nk’aho ntacyo tuvuze, uretse gusa ko dusetsa wagira ngo abahimbye amagorane ni abantu basaga n’abakina n’ururimi (mu mivugire) bakarushyiramo utunanirabaswa.

Mu magorane bakoresha isukiranya ry’insubirajwi. Mu gihe umuntu abivuga agira vuba agashobora kuba yateshaguzwa. Bitoza abana kwimenyereza kuvuga bagashobora kuvuga badategwa kandi bikababera nk’udukino.

Ingero:

• Ta izo njyo uze tujye kurya inzuzi kwa Rwahama.
• Nihinnye mu cyanzu n’igihu cyera cy’icyansi cy’uruhanga, njya gukamisha cyasha mu mpinga yo kwa Ntacyandasa.
• Umuja wacu Nyamukuru, nyamukondo, ntasya ifu ica isuka.
• Nshiye imbere y’ingoro mbona imbogo imbere y’ingoro.
• Yewe mwana umennye ikibindi, ta izo njyo za Nyiranjyurinjuri uze urye inzuzi ivure.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/10/2020
  • Hashize 3 years