Byinshi ku mateka y’umuhanzi Adele umaze kwamamara mu guca uduhigo

  • Munezero cleania
  • 20/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Adele Laurie Blue Adkins ni umuhanzi kazi w’umwongereza wamenyekanye ku izina rya Adele akaba yaravukiye mu mujyi wa Tottenham  mu majyaruguru y’ubwongereza.

Tariki ya 05 gicurasi 1988  nibwo Penny Adkins yibarukaga umwana w’umukobwa abifashijwemo na Mark Evan ari nawe se w’umwana baza kumwita Adele Laurie Blue Adkins gusa kumya 4 yamavuko se wa Adele akaba yaraje kubata akijyendera nyina akaba ariwe wabaye hafi ya adele haba mu kwiga cyangwa no mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Nyina umubyara akaba yaraje kumujyana mu ishuri ryitwa BRIT School aho yaje kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga hamwe n’ubuhanzi n’ubujyeni muri iryo shuri akaba ariho yatanjyiye kwigaragaza aririmba kugeza ubwo mu mwaka wa 2006 yaje gusinya amasezerano n’imwe munzu itunganya umuziki nyuma y’igihe gito uyu muhanzikazi akaba yaraje gusohora Album ye yambere  y’ise 19 ari nayo myaka yaramaze kugira.

Muri mutarama 2011 uyu muhanzi yonjyeye kuvuga ko agiye gusohora indi album yitwaga 21 iyi n’ayo akaba yarayikoze ubwo yarafite imyaka 21 ‘yamavuko iyi album ikaba yaririho indirimbo z’amenyekanye cyane dore ko n’ahano iwacu z’ahajyeze aha ukaba wavuga indirimbo nka “set fire to the rain” indirimbo yaje kumwanya w’ambere mu ndirimbo 100 Billboard iba yashyize ahagaragara mu ndirimbo ziba zarakunzwe cyane mu gihe runaka.

Iyi album kandi yaje no gutuma uyu muhanzi amenyekana cyane dore ko Adele yisanze afite indirimbo zigera kuri 5 z’ambere ndetse album iri no  muri eshanu zambere zikunzwe agahigo kari gasanzwe gafitwe n’itsinda rya The beatles ndetse n’icyamamare 50 Cent.

Tariki ya 25 ugushyingo Adele akaba yaraje gushyira hanze indi album yise 25 album yaje kumujyeza ku rwego rukomeye muri muzika ye cyane ko ari n’ayo yaririho indirimbo y’ise “Hello” indirimbo yaje gukundwa cyane kuburyo mu minsi 88 gusa yari imaze guca agahigo kindirimbo yarebwe n’abantu benshi kandi mu gihe gito binavugwa ko kandi iyi album yaba iri hafi gukura album yiswe thriller yakozwe n’umuhanzi Michael Jackson ku mwanya wambere muri album zagurishijwe cyane kuva isi yaremwa.

Dore bimwe mu bihembo bikomeye uyu muhanzi yajyiye yegukana

Mu mwaka wa 2009yahawe igihembo cya Grammy Award gihabwa umuhanzi mushya witwaye neza ndetse anahabwa n’ikindi cy’umuhanzi mwiza uririmba mu njyana ya pop.

Mu mwaka wa 2012 yashyizwe ku mwanya wa 5 mu bantu bigitsina gore bagacishijeho muri muzika muri uwo mwaka kandi uyu muhanzikazi yanajyizwe umuhanzi wakurikiwe cyane nkuko American magazine time ibitangaza.

Mu mwaka wa 2012 kandi indirimbo ya Adele yise “someone like you” y’abaye indirimbo y’umwaka ku isi.

Mu mwaka wa 2012 na 2013 akaba yaratowe nkumuhanzikazi  mwiza mu gihugu cye cy’amavuko cyu bwongereza

Uretse ibi hakaba hari n’ibindi bihembo bitandukanye byinshi yajyiye yegukana ku rwego mpuza mahanga ndetse no mu gihugu imbere, kurubu Adele akaba abarirwa miliyoni zisaga 75 zamadorali nku mutungo we[$76m].

  • Munezero cleania
  • 20/08/2021
  • Hashize 3 years