Byemejwe n’Igisirikare cy’u Rwanda ko FDLR ariyo yagabye ibitero I Rubavu

  • admin
  • 17/04/2016
  • Hashize 8 years

Nyuma y’amakuru yakomeje gutangazwa mu bitangazamakuru ko igitero cy’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, mu ijoro ryo ku ya 16 Mata 2016, bateye sitasiyo ya polisi yo mu Karere ka Rubavu ndetse abo bagabye igitero umwe muri bo akahasiga ubuzima.

Umuvugizi wungirije wa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda LT COL Rene Ngendahimana mu itangazo yashyize ahagaragara yatangaje ko ari byo koko abagabye igitero ari abakekwa kuba ari abo mu mutwe wa FDLR binjiye ku butaka bw’u Rwanda bavuye muri Kongo bakagaba igitero kuri sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Bugeshi mu mudugudu wa Kabumba mu karere ka Rubavu, icyakora ngo abashinzwe umutekano barimo Ingabo z’u Rwanda babasubije inyuma babasubiza muri Kongo, ubu umutekano w’ahari habereye ikibazo ukaba umeze neza zikaba zirimo kugenzura ako gace.

Itangazo rikomeza rigira riti “Ibindi kuri ayo makuru Minisiteri y’Ingabo iraza kubishyira ahagaragara’’. Icyo gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 15 bishyira ku wa 16 Mata 2016 kuri Sitasiyo ya Polisi iri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Kabumba. Amakuru atangazwa n’abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi, avuga ko bumvise urusaku rw’amasasu imirwano yamaze hafi isaha. Bivugwa kandi ko abateye baba bari hagati ya 20 na 30 bavugaga ururimi rw’i Lingala n’Igiswahili. Bivugwa ko Abateye ngo bashobora kuba bashakaga kwiba Umurenge SACCO wa Bugeshi, kuko bawurasheho.

Ku itariki ya 23 Werurwe mu Karere ka Rubavu, muri uyu Murenge wa Bugeshi, ingabo z’u Rwanda zaharasiye umusirikare wambaye imyambaro y’ingabo za Congo. Icyo gihe amakuru yatangajwe ni uko abasirikare binjiye ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa sita z’ijoro bashotora ingabo z’u Rwanda bazirasa nazo zibarasaho zicamo umwe abandi batabashije kumenyekana umubare barakomereka. Icyo gihe Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri ako gace, Capt. Kalisa Edouard, yatangaje ko icyo gitero cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashingiwe ku iperereza ry’ibanze.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/04/2016
  • Hashize 8 years