Byari ngombwa ko tuza kuganira na Minisitiri w’Ingabo hamwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda-Parfait Onanga Anyanga

  • admin
  • 08/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Abayobozi bakuru mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique (MINUSCA) bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Gen James Kabarebe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, ku wa 7 Ukuboza 2017.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Parfait Onanga Anyanga, aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA, Gen Balla Keita, nibo baganiriye n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, mu ruzinduko bagiriye i Kigali.

Onanga Anyanga yatangaje ko icyari kigamijwe muri uru ruzinduko ari ugushimira u Rwanda ku ruhare rugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, anavuga ko baboneyeho no kuganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubu butumwa.

Yagize ati “Ubu ni bwo bwa mbere nsuye u Rwanda ndi kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni muri Centrafrique kuva aho rutangiye kugira uruhare rukomeye mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique”.

Yakomeje agira ati “Byari ngombwa rero ko tuza kuganira na Minisitiri w’Ingabo hamwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda ku ngingo zitandukanye mu bikorwa dufatanya byo kubungabunga amahoro. Icya mbere kibanze twashimiye cyane Guverinoma y’u Rwanda yaduhaye ingabo z’intangarugero mu butumwa bw’amahoro kandi tubashimira uburyo bakora akazi kabo mu buryo bwa kinyamwuga ku rwego rwo hejuru mu mirimo yose bashinzwe, icyo nicyo cy’ingenzi cyatugenzaga.”

Umuvugizi w’Ingabo z’U Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent, yavuze ko muri iyi nama aba bayobozi ku mpande zombi baganiriye uburyo umutekano uhagaze muri Centrafrique muri iki gihe, no ku biganiro bikomeje ku mpande zombi ku busabe bwa Loni bw’uko u Rwanda rwakongera umubare w’abasirikare rufite muri Centrafrique.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yanavuze ko Minisitiri w’Ingabo hamwe n’Umugaba Mukuru bashimiye abayoboye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ku ruzinduko bagiriye mu Rwanda no ku mikoranire myiza iri hagati ya Loni, MINUSCA n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Parfait Onanga Anyanga

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga wa Loni muri Centrafrique hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu bazitabira Inama ya 45 yo ku rwego rw’Abaminisitiri ya Komite Ngishwanama ya Loni ku bibazo by’umutekano muri Centrafrique, izabera i Kigali muri Serena Hotel.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Parfait Onanga Anyanga

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 08/12/2017
  • Hashize 6 years