Byari ibirori bidasanzwe ubwo Donald Trump yarahiriraga kuba Perezida wa 45 wa Amerika

  • admin
  • 20/01/2017
  • Hashize 7 years

Byari ibirori by’agatangaza mu irahira rya Perezida Donald Trump na Visi Perezida we Michael Richard Pence, bagiye kuyobora miliyoni zisaga 300 z’Abanyamerika mu myaka ine iri imbere.

Ni ibirori byakoranyije abayobozi bose babakomeye muri Amerika, hadasigaye na Hillary Clinton watsinzwe amatora yo kuwa 8 Ugushyingo 2016, bikarangira bamwe batanumva uko Trump yamutsinze mu buryo bukomeye.

Umuhango ujya gutangira abayobozi bagiye bahamagarwa mu byubahiro byabo bigira imbere ahagombaga kubera umuhango w’irahira imbere ya ‘The Capitol’, umuhango byari byitezwe ko uhuza abantu 800 000, ugereranyije na miliyoni 1.8 zitabiriye irahira rya Barack Obama asimbuye.

Abayobozi bagiye bigira ahateraniye imbaga mu byubahiro byabo, kugeza kuri Donald Trump wasohotse yambaye ikoti rirerire ry’umukara ishati y’umweru na karuvati itukura, abanza gushyira igipfunsi hejuru, ubundi Senateri Roy Blunt wo muri Missouri, ukuriye itsinda ryo kurahiza Trump ahabwa kuyobora ibirori.

Abakozi b’Imana babanje gusengera uyu muyobozi mushya n’igihugu by’umwihariko, harimo nka Cardinal Timothy Dolan wasabye Imana kuba hafi y’abanyamerika na Perezida mushya yifashishije ubuhanga bwa Salomoni uvugwa muri Bibiliya, mu isezerano rya kera.

Visi Perezida Pence ni we wabanje kurahirira inshingano zirimo “kurinda itegeko Nshinga’’ abanzi bose baba abo mu gihugu no hanze yacyo, asoza agira ati “Imana ibimfashemo”, ubundi akomeza ajya kuramutsa Joe Biden asimbuye, wari ku rundi ruhande hamwe Barack Obama.

Umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga Clarence Thomas ni we wayoboye umuhango wo kwakira indahiro ye.

Perezida Donald Trump ni we wakurikiye, arahizwa na Perezida w’urukiko rw’Ikirenga John Roberts ko azubahiriza inshingano za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, no gukurikiza kandi akarinda itegeko nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na we asoza ati ‘Imana ibimfashemo”.

Ikivunge cy’abamushyigikiye ni ko cyakomaga amashyi, indirimbo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika “The Star-Spangled Banner “yongera kuririmbwa, ari na ko hirya haraswa imizinga y’amasasu.

Nyuma yo kurahira ahagaze iruhande rw’umugore we Melania Trump n’abana babyaranye, Trump yabanje gushimira Perezida w’urukiko rw’Ikirenga John Roberts, Perezida Clinton, Perezida Bush na Perezida Obama.

Trump yavuze ko guhanga imirimo no guteza imbere uburezi bizaza imbere cyane mu buyobozi bwe, ndetse avuga ko Amerika ariyo igomba kwirebaho mbere muri byose, kandi Abanyamerika akaba ari bo bibandwaho mu guhabwa imirimo.

Ati “Twagize ibindi bihugu abakire mu gihe twe ubutunzi bwacu, imbaraga n’icyizere cy’igihugu cyacu byatatanye. Rumwe rumwe, inganda zagiye ziducika.”

“Ubukungu bw’abaturage bacu baciriritse bwarangiritse bubashiraho bwigira ahandi”

“Kuri iyi nshuro Amerika iraza imbere, Amerika igomba kuza mbere”.

“Nzabarwanirira mu mwuka wose nzaba nkifite kandi sinzigera mbatenguha. Amerika izongera itangire gutsinda kandi itsinde nk’uko byahoze.”

Trump kandi yongeye kugaruka ku bimukira, avuga ko igihugu kigomba kurinda imipaka yacyo, hagakumirwa abantu baza kwangiza imirimo y’Ababanyamerika, ndetse uko byagendaga mu buryo busanzwe bihagaze guhera muri uyu munsi.

Trump yijeje abaturage kongera kubaka igihugu kikagarura inzozi cyahoranye, avuga ati ‘dufatanyije dushobora kongera kubaka Amerika itegakanye, kandi dufatanyije dushobora kongera kubaka Amerika y’igihangange. Imana ibahe umugisha,Imana ihe umugisha Amerika.”

Trump ni muntu ki?

Donald Trump yavutse tariki ya 14 Nyakanga 1946 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umushabitsi akaba n’umunyemari ufite amamiliyari y’amadolari akaba n’umunyapolitiki wo mu ishyaka ry’aba- républicain.

Trump ni umushoramari mu bikorwa bitandukanye birimo sosiyete z’ubucuruzi n’inyubako ndende muri Amerika. Izwi ni nka Trump Tower, iri muri leta ya New York ndetse n’indi afite muri Atlantic City yitwa Trump Taj Mahal.

Yavutse kuri Fred Trump na nyina Elizabeth Trump, abaherwe bo muri Amerika, afite impamyabushobozi ya kaminuza yavanye muri kaminuza yigisha iby’ubucuruzi ya Wharton.

Ibijyanye na politiki yabitangiye mu myaka 1980, aza kuba umukandida uhatanira guhagararira ishyaka ry’aba-républicain mu matora y’ibanze yabaye muri 2016.

Trump yari umufana ukomeye w’uwari Perezida wa Amerika mu gihe yajyaga muri politiki mu 1987; Ronald Reagan. Mu 1988 yatangiye gutekereza kuyobora Amerika ari nabwo yitabiraga amatora y’ibanze mu ishyaka ry’aba- républicain yaje gutsindwa na George H. W. Bush se wa George Bush.

Mu 1999 yaje kuva mu ishyaka ry’aba- républicain ajya mu rigamije impinduka muri Amerika Parti de la réforme des États-Unis d’Amérique ryashinzwe na Ross Perot.

Icyo gihe yari agamije kuricamo akitabira amatora ya Perezida wa Amerika mu 2000 ariko yanga gutanga kandidatire.

Muri 2009,yiyandikishije mu ishyaka ry’aba- républicain, aza no kongera kuryiyandikishamo muri 2012.

Mu 2012 yari yavuze ko yiyamamaza nk’umukandida wigenga ariko ashyigikira uwari watanzwe n’aba- républicain Mitt Romney utaraje gutsinda ayo matora.

Mu matora yatsinze yari ahanganye na Hillary Clinton umugore wa Bill Clinton wigeze kuyobora Amerika

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 20/01/2017
  • Hashize 7 years