Byari agahinda n’amarira mu muhango wo gushyingura umunyamakuru Mahoro Giovanni “inkuru n’amafoto”

  • admin
  • 27/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umunyamakuru Jean De Dieu Mahoro wari ukunzwe cyane kuri Radio Salus imwe mu maradio yareze abanyamakuru benshi mu Rwanda no hanze yarwo nyuma yo kwitaba Imana mu ijoro ryo kuwa 24 Mutarama, Umuhango wo ku mushyingura wabaye kumunsi w’ejo nibwo yashyinguwe mu karere ka Huye ari naho iyi Radio Salus ikorera.

Mahoro yazize urupfu rutunguranye afite imyaka 29 y’amavuko Mahoro akomoka mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe Yari ikinege mu muryango wabo; akaba imfubyi kuri se kuko se yapfuye amaze amezi 10 avutse kandi akaba yari ikinege iwabo. Giovanni yagize ibiganiro byagiye binyura benshi nk’ikitwa Hambere n’ibindi bikunzwe kuri iyi radio salus ,mbere yuko ashyingurwa uyu Nyakwigendera umurambo we wabanje ujya gusabirwa muri ADEPR Taba nyuma yashyinguwe mu irimbi rya Ngoma aho I Huye.

Bamwe mubaje gushyingura nyakwigendera hari mo umuyobozi wa Radio Salus Hagabimana Eugene yagize ati:”uyu musore yakoraga cyane yagiraga umurava kukazi ke ntakwinuba kandi agahora ashaka gusoza ibyo yagenewe gukora ndetse vuba kandi atitaye uko akazi kangana.asize intimba muri twe.” Siwe gusa kuko hari n’abanyamakuru batandukanye ndetse n’abo mu muryango wabo ndetse n’inshuti ze babanye kera Kamembe no mucyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Twababwirako uyu Giovanni apfuye ari uwa 4 nyuma yahoo iyi Radio ibuze umunyamakuru nka impanuka mu Gushyingo 2010, wakurikiwe na Egide Mbahungirehe wari n’umuhanzi wishwe na appendicite mu Kuboza 2010, ndetse na Nyabyenda Abdou Sylverien wishwe n’uburwayi mu Kuboza 2013 na Mahoro Giovanni ugiye mu mwaka wa 2016 asize mama we wenyine
Mu mafoto uko byari bimeze










Muhabura.rw twifurije Jean de Dieu Mahoro kuruhukira mu mahoro, Imana imwakire.

Yanditswe na Francois Nelson Niyibizi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/01/2016
  • Hashize 8 years