Byari agahinda mu gushyingura ababikira b’Abanyarwandakazi baguye muri Yemen -“Reba Amafoto”

  • admin
  • 14/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abanyarwandakazi Marguerite Mukashema, Umubikira w’i Kabgayi wo mu Muryango w’Abamisiyoneri b’urukundo b’aba-Calcutta na Reginette Uwingabire w’i Janja biciwe muri Yemen bazira ko ari abakirisitu basezeweho bwa nyuma mu Rwanda, bakazashyingurwa muri Yemen.

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda habaye Misa yo gusabira abo babikira zayobowe n’Abasenyeri ba za Diyoseze bavukamo. Muri Paruwasi ya Kivumu Diyoseze ya Kabgayi, Umushumba wayo Musenyeri Mbonyintege Smaragde yayoboye igitambo cya Misa cyo gusabira Sr. Marguerite Mukashema, uvuka mu Murenge wa Cyeza muri iyo Paruwasi, cyabaye ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2016. Kuri altari hari amafoto y’abo Banyarwandakazi, Umunyakenyakazi n’Umuhindekazi bicanywe bakomoka mu muryango w’Intumwa z’Urukundo washinzwe na Tereza w’i Calcutta.

Mbonyintege yavuze ko Mukashema aje akurikira Umupadiri w’Umusuwisi Vjeco wari Umumisiyoneri wapfiriye mu Rwanda mu1998 , amaraso ye akaba yarakomeje kwera imbuto z’ubumisiyoneri harimo na Mukashema witabye Imana. Yavuze ko Mukashema yaranzwe n’ubutwari bwo kujya kwita ku bakene nta gihembo agamije, ubutwari bwe abugereranya n’ubwa Mariya Madeleine uvugwa muri Bibiliya wihuse agasiga abagabo agiye kureba niba koko Yezu yazutse. Musenyeri Mbonyintege yibukije ko ku isi huzuye ubugome bukorwa n’abantu ushobora kubona mu bandi basa n’abitwara neza; mu kwiyoberanya bakiririrwa baririmba amahoro nyamara bakoresha abandi mu kuyabuza Isi. Hirya no hino usanga bakoresha abana bafatirana kare bishakira amaramuko bakabashyiramo umutima mubi w’ubwicanyi nk’uko byagenze mu iyicwa ry’abo babikira bane biciwe muri Yemen. Yasabye abakirisitu gusabira abahungabanya amahoro ku Isi.

Mbonyintege yahumurije abari aho agira ati “ Kuba Abamaritiri si ubugome bw’imana ahubwo ni ubuntu bwayo imbere y’ubugome bw’abantu.” Marguerite Mukashema nta babyeyi yari afite yavukaga mu muryango w’abana icumi ari uwa gatandatu, umuryango we wamenye ko yapfuye ubibwiwe n’ababikira bo mu muryango umwana wabo yabagamo, barihangana kuko bari baramutanze ngo yihe Imana, bagira agahinda ko bari bamaze imyaka 10 batamubona, bakaba biteguraga kumubona muri uno mwaka. Mukantakirutimana Devothe wavuze ijambo ku ruhande rw’Umuryango wa Mukashema yagaragaje ko mu buzima bwe yarangwaga n’ibikorwa by’urukundo batatangajwe n’uko yabiguyemo, kuko wari umurimo yakundaga.

Akiri umwana muto mu gihe abandi bahugiraga mu mikino yabo we ngo yabaga arimo gutashya inkwi (gusenya)cyangwa yagiye kuvomera amazi abakecuru n’abasaza. Urwo rukundo ngo yaje kurukurana bituma yinjira mu ba-Calicutta. We ngo yigeze kumubaza impamvu ari mu gihugu kitarimo umutekano, amusaba kuvayo kuko bishobora kuba byashyira ubuzima bwe mu kaga, ariko ngo yamushubije ko ari ubutumwa yahamagariwe. Marguerite Mukashema yavutse tariki 29 Mata 1973 yinjira mu muryango w’intumwa z’urukundo(Umuryango w’Abamisiyoneri b’urukundo) tariki ya 19 Nzeri 1991 asezerana burundu muri Gicurasi 2003. Mu butumwa yakoze yabaye mu bihugu by’u Butaliyani,Brazil, Jordanie, Kenya na Yemen aho yiciwe. Mugenzi we Reginette Uwingabire w’i Janja muri Diyoseze ya Ruhengeri yavutse tariki ya 29 Kamena 1983, yinjira muri uwo muryango muri 2006 asezerana bwa mbere muri 2011, yari arimo kwitegura amasezerano ya burundu yari kuzakora muri uno mwaka, akaba yari amaze imyaka 12 muri uwo muryango.

Ubutumwa bwe yabukoze mu bihugu bya Kenya, Jordanie na Yemen yaguyemo aho yari amaze umwaka umwe. Abo babikira biciwe muri Yemen ari bane tariki ya 4 Werurwe 2016 hamwe n’abandi 12 bazira ko ari abakirisitu. Amafoto:Igihe

















Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/03/2016
  • Hashize 8 years