Byakaze Abanyarwanda 17 bafatiwe mu mujyi wa Goma

  • admin
  • 09/01/2020
  • Hashize 4 years

Abanyarwanda 17 bafatiwe mu mujyi wa Goma bacyekwaho , guteza umutekano muke mu gace ka Kahembe kari i Goma.Abo banyarwanda ni bamwe muri 55 bagaragajwe mu nama y’umutekano yateranye kuri uyu wa Gatatu yayobowe na Meya w’Umujyi wa Goma, bafatiwe ahantu hatandukanye hacururizwa inzoga zitemewe n’amategeko.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyarurugu, Carly Nzanzu Kasivita tariki 6 Mutarama 2020 ubwo yarekanaga abafatiwe mu guteza umutekano muke, yari yatanze umuburo ku bantu binjira muri uwo mujyi nta byangombwa, baje mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Meya w’umujyi wa Goma, Muisa Kense Timothée ubwo yerekanaga abafashwe kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ari umusaruro w’umukwabu wa Polisi wakozwe amanywa n’ijoro, asaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi.

Ati “Ndahamagarira abaturage gukorana na Polisi yacu kuko tumaze kubona ko umujyi wacu wugarijwe. Hari amabandi, abajura, abashimuta abantu. Nta makuru y’abaturage ntacyo twageraho. Turashimira abaturage batubaye hafi n’aba Polisi babafashije gufata aba bagizi ba nabi’’.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubazwa, abo Banyarwanda bazashyikirizwa ubuyobozi bw’ igihugu cyabo.

Mu mujyi wa Goma hashize iminsi havugwamo urugomo rwo gushimuta abantu bakarekurwa imiryango yabo itanze amafaranga yabura bakabica. Abaturage bakaba baravugaga ko abakora uru rugomo ari abanyamahanga.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 09/01/2020
  • Hashize 4 years