Byagaragaye ko abayobozi birukanwe muri REB basuzuguraga Leta bashobora no gukurikiranwa
- 12/04/2018
- Hashize 7 years
Abayobozi barindwi bo mu kigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB/ Rwanda Education Board) baraye birukanywe n’Inama y’Abaminisitiri, Minisiteri y’Uburezi iravuga ko, barengaga ku biteganywa na Leta birimo kubika ibitabo ntibigere aho byagenewe ahubwo bikigumira mu nzu z’abaturage ndetse no kutihutisha ikorwa ry’impamyabumenyi z’abarangije amashuri yisumbuye kandi bakazikoresha hanze mu gihe biteganywa ko zikorerwa mu Rwanda.
Dr Eugene Mutimura Minisitiri w’Uburezi, avuga ko byafataga imyaka ibiri cyangwa itatu kugira ngo impamyabumenyi z’abarangije amashuri yisumbuye zikorwe.Avuga ko amakosa y’aba bayobozi birukanywe ari ukubera kutuzuzaga inshingano zabo,bigatuma habaho ingaruka mbi ku bana b’u Rwanda barangije kwiga.
Dr Mutimura yagize ati “Bigatuma abanyeshuri benshi barangije secondaire ya gatandatu batabona amahirwe ajya mu mashuri makuru hirya no hino ndetse ntibiteze imbere politiki ya Leta yo kugira ngo umutungo wose w’igihugu uhame mu gihugu muri gahunda ya Made in Rwanda.”
Minisitiri Mutimura avuga kandi ko hari ibitabo bitagera ku mashuri kandi bikubiyemo amasomo ajyanye n’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi “curriculum based competence”.
Minisitiri Mutimura ati “Usanga biri hirya no hino mu nzu z’abaturage, mu turere nk’aho byageze ku mashuri.”
Ngo ibi byatumye habaho impinduka mu gutegura ibizamini bya Leta bisoza uyu mwaka w’amashuri kuko bitashingiye kuri iriya nteganyanyigisho ijyanye n’igihe.Minisitiri akomeza avuga ko aba bayobozi bagombaga kugirwaho ingaruka n’aya makosa.
Minisitiri Mutimura ati “Ari abo bakozi ba REB n’abandi bose bazajya babangamira politiki ya Leta, abafite intege nke cyangwa badateza imbere politike ya Leta bazajya babibazwa.”
Ibi minisitiri w’uburezi avuga bigaragara mu banyeshuri barangije kwiga amashuri yisumbuye aho bamara igihe batabonye impamyabumenyi zabo rimwe na rimwe bigatuma hari n’abatabasha kubona akazi kuko aho bashaka kukabaha, babaza ibyangombwa bakabibura bitewe n’uko bikiri muri REB ugasanga akazi bakabuze gutyo bigatuma abashomeri biyongereye mu gihugu.
Yanditswe na Habarurema Djamali