Bwishyura: Barifuza gufashwa kubyaza umusaruro ubukerarugendo
Abaturage bo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura barifuza gufashwa kubyaza umusaruro ubukerarugendo bukorerwa ku kiyaga cya Kivu ni bimwe mu byo batangarije Ikinyamakuru MUHABURA
Nyirarukundo umubyeyi utuye mu murenge wa Bwishyura , asanzwe akora ubucuruzi bw’isambaza mu mujyi wa Karongi avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bubafashije kwiga imyuga nk’ubukorikori byabongerera amahirwe yo kubona inyungu ziturutse mu bukererarugendo bwo muri ako karere.
Agira ati: “nk’ubu turamutse tuzi kuboha uduseke, ba mukerarugendo baradukunda ryaba ari isoko ryatuzanira amafaranga akadufasha kwiteza imbere’’
Ubuyobozi bwo busaba abaturiye ikiyaga cya Kivu n’abahakorera imirimo inyuranye kurushaho kukibungabunga kuko hari imishinga myinshi igiye kuhakorerwa izazamura ubukungu bwabo nkuko babyifuza.
Umurenge wa Bwishyura wo mu karere ka Karongi , ufite igice kinini gikora ku mazi y’ikiyaga cya Kivu, bigatuma haba ahantu h’umwihariko hakurura ba mukerarugendo.
Ruhumuriza Richard