Bwambere mu mateka y’u Rwanda umwana yanditse igitabo kigisha kuvuga Ikinyarwanda neza

  • admin
  • 24/11/2017
  • Hashize 6 years

Umwana witwa Cyusa Bryan wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yiyemeje kwigisha abantu batandukanye kuvuga neza ikinyarwanda maze yandika igitabo.

Uwo mwana w’imyaka 10 ni umwe mu bana 15 bamuritse ibitabo banditse ubwo hatangizwaga gahunda yiswe “Gira Igitabo aho uri” kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ugushyingo 2017,umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali.

Cyusa avuga ko yagize icyo gitekerezo yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza nyuma yo kubona ko hari bamwe mu bana bagenzi be n’abandi bantu batandukanye batavuga Ikinyarwanda uko bikwiye .

Uwo munyeshuri wiga mu kigo cy’amashuri cya “Mother Mary School” yanditse igitabo kitwa “Ntibavuga Bavuga” kirimo imivugire inoze y’Ikinyarwanda.

Cyusa avuga icyo gitabo kizafasha cyane abanyamahanga baza mu Rwanda kimwe n’Abanyarwanda batazi imivugire inoze y’ururimi rwabo.

Muri icyo gitabo hari ahanditse ngo “Umwami ntaryama, Umwami aribambika.”

Kugira ngo icyo gitabo cyandikwe, Cyusa avuga ko yabifashijwemo n’ababyeyi be ndetse n’abarezi bo ku kigo yigaho.

Mugenzi we witwa Izabayo Beza Ange Benita ufite imyaka 11, wiga mu kigo cy’amashuri cya “Inyange Byumba” kiri mu Karere ka Gicumbi yanditse igitabo cyitwa “Duharanire indangagaciro za Kinyarwanda.”

Avuga ko yanditse icyo gitabo agendeye ku babyeyi bigisha umwana wabo kubeshya ariko umwana akanga kubishyira mu bikorwa.

Agira ati “Nasanze atari indangagaciro zikwiye Umunyarwanda mbyandikaho igitabo.”

Abo bana kimwe n’abandi bamuritse ibitabo baturutse hirya no hino mu gihugu.

Bamenyekanye ubwo abanditsi b’ibitabo bo mu Rwanda bajyaga mu bigo by’amashuri kureba abana banditse inkuru nziza kugira ngo zizandikwe mu bitabo bityo bigere kuri benshi bazisome.

Abo bana basaba bagenzi babo kurushaho gusoma no kwandika kugira ngo n’abandi bazavuka bazagire umuco wo gusoma no kwandika.

Gahunda ya “Gira Igitabo aho uri” yatangijwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’umuco na Siporo n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana (Save The Children) n’umuryango “Arise Education”.

Muri iyo gahunda bashishikariza abana kugira umuco wo gusoma no kwandika kandi ababyeyi bakababera urugero.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Arise Education, Mutesi Gasana avuga ko mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abantu gusoma bateganya no gushyira ibitabo mu modoka zitwara abagenzi.

Agira ati “Turashaka ko bazajya basoma barangiza bakagenda. Turashaka ko bijya mu igenamigambi ry’urugo nk’uko tugura n’ibindi, tukagura n’ibitabo.”

Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne avuga ko ibitabo byo gusoma bikiri bike. Niyo mpamvu akangurira Abanyarwanda kwandika.

Gusa ariko ngo n’abasoma ibihari baracyari bake.Gusa ngo hari icyizere ko bazagenda biyongera.

  • admin
  • 24/11/2017
  • Hashize 6 years