Bwa mbere Perezida Kagame yatangaje ifoto ari kumwe n’umwuzukuru we wa mbere

  • admin
  • 16/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Bwa mbere, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ifoto ari kumwe n’umwuzukuru we wa mbere wakiranywe urugwiro rudasanzwe mu muryango, ahishura ko yagize ibihe byiza mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari kumwe n’uwo mwana uhebuje, anamusabira umugisha.

Ati: “Nagize ikiruhuko kiruta ibindi muri weekend ndi kumwe n’uyu muto utangaje mu biremwa muntu. Imigisha myinshi kuri we!!”

Nyuma yo gutangaza iyo foto ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu bakurikira Perezida Kagame kuri twitter barenga miriyoni ebyiri bakomeje kugaragaza uburyo bifatanyije n’umuryango we muri uwo munezero wo kugira umugisha udasanzwe muryango.

Bamwe muri bo bayikwirakwije ku mbuga zabo, abandi batanga ibitekerezo byagarutse ku buryo umuryango wa Perezida wabonye umwuzukuru mu gihe gikwiye ari na ko bakomeza kumusabira imigisha myinshi ituruka ku buryo na we adahwema guharanira ibyiza by’abaturarwanda ayoboye.

Umwe muri bo yagize ati: “Binkoze ku mutima kubona mbaye umuhamya w’ibihe byiza mugize mu buzima! Ni impano wahawe uyikwiriye, Nyakubahwa. Imana ikomeze kukugwiriza ibihembo by’uburyo witanga utizigama uharanira imibereho n’ubuzima bwiza by’abaturage uyoboye.”

Undi ati: “Mu by’ukuri nk’Abanyarwanda dufite amahirwe yo kuba tuyobowe n’Umuyobozi ureba kure, Paul Kagame. Perezida wacu ntatubwira ibyo dukora ahubwo atwereka uburyo bikorwamo! Ubwo ni ubudasa bwa Perezida wacu.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA tariki 06 Nzeri 2020, Perezida Kagame yabajijwe ku makuru y’umwuzukuru we n’uko yabyakiriye tariki 19 Nyakanga 2020 ubwo yabwirwaga ko umuryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w’imfura, avuga ko kugira abuzukuru ari byiza cyane, kadi byamunejeje.

Ati: “Ni bishya kwitwa Sogokuru, ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kwitwa se w’abana, ariko ubu nazamutse mu ntera. Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru…”

JPEG - 394.1 kb
Iyi foto yazamuye imbamutima z’abakurikira Perezida Kagame kuri twitter mu buryo budasanzwe

Umunyamakuru yamubajije niba umwuzukuru ari umuhungu cyangwa umukobwa, Perezida Kagame amusubiza agira ati:”Ni umukobwa muzima, arakura vuba, iyo amasaha abuzanyijwe mu rwego rwo kwirinda COVID-19 (curfew) ataragera hari n’ubwo nyaruka nkajya kumusura.”

Byatumye na none umunyamakuru amubaza niba ajya gusura umwuzukuru nka Perezida wa Repubulika cyangwa agenda nka Sogokuru, agira ati: “Ngenda nka Kagame rwose (aramwenyura), ibindi birankurikira gusa, hari ibinkurikira ntanabishakaga.”

Umwuzukuru wa Perezida Kagame amaze hafi amezi abiri yakiriwe mu muryango. Perezida Kagame akaba yarahishuye bwa mbere ko yabaye Sogokuru tariki ya 20 Nyakanga 2020, nyuma y’umunsi umwe Ange I. Kagame yibarutse imfura.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 16/09/2020
  • Hashize 4 years