Bwa mbere Perezida Kagame yagize icyo avuga ku bitero by’urugomo byagabwe ku banyamahanga baba muri Afurika y’Epfo
- 10/10/2019
- Hashize 5 years
Perezida Paul Kagame avuga ko urwango rugirirwa abanyamahanga (Xenophobia) nta mwanya rufite ku mugabane wa Afurika, kandi ko ari inshingano za buri wese kubirwanya.
Ni ubwa mbere Perezida Kagame yari agize icyo avuga kuri ibyo bitero ku banyamahanga, byatangiye mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, gusa yirinze kugira igihugu avuga. Icyakora yemeza ko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo politiki zemera urwo rwango zigororwe.
Umukuru w’igihugu ibi yabivuze asubiza ikibazo cy’umwe mu rubyiruko rwitabiriye inama yarwo izwi nka Youth Connect Africa, y’umwaka wa 2019. Akavuga ko urwo rwango rutizwa umurindi na zimwe muri politiki n’indi migirire, ngo hagize igikorwa kuri ibyo, ibikorwa bibi bituruka kuri urwo rwango byahagarara.
Nubwo nta gihugu yatunze urutoki, Perezida Kagame yavuze ko atumva ukuntu abantu bakira neza umuntu uturutse mu bindi bihugu biri mu bilometero 10,000, ariko ntibabikorere abo mu bihugu bituranyi, abavandimwe ba Afurika. Akungamo ko byagora guhashya urwo rwango niba nta bushake bwa Politiki buhari.
Perezida Kagame yavuze ibyo mu gihe hamaze iminsi urwo rwango ruvugwa cyane muri Afurika y’Epfo aho rwibasiye Abanyafurika, bagirirwa nabi ndetse n’ibyabo bikangizwa n’ubu bikomeje, benshi bakaba baravuye muri icyo gihugu batinya ko byakongera kubabaho.
Mu ibaruwa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, yasohoye kuri uyu wa mbere, yavuze ko imvururu zaturutse kuri urwo rwango ku banyamahanga, zagize ingaruka ku mbaraga icyo gihugu cyashyize ku kongera umubano mwiza n’ibindi bihugu bya Afurika.
Perezida Ramaphosa agira ati “Urwo rwango rwatijwe umurindi n’amakuru atari yo yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, bikaba byaragize ingaruka mbi ku bikorwa by’Abanyafurika y’Epfo biri kuri uyu mugabane ndetse no ku bikorwa by’abadiplomate”.
Ku munsi wa mbere wo gutangiza iyo nama y’urubyiruko, hanabaye igitaramo cyari kirimo umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Patoranking, naho icyamamare mu mupira w’amaguru, umunya Côte d’Ivoire, Didier Drogba, akaba yarahageze bukeye bwaho ku munsi wa kabiri w’iyo nama, aho yari ategerejwe ngo aganirize urwo rubyiruko.
Yanditswe na Habarurema Djamali