Bwa mbere mu mateka ya Ruhago Neymar agiye kwambara Inkweto zitari zimenyerewe mu kibuga- “Reba amafoto”

  • admin
  • 02/06/2016
  • Hashize 8 years

Bwa mbere mu mateka ya ruhago hagiye kuboneka umukinnyiw’Umupira w’amaguru ugiye kwambara inkweto zo mu bwoko bwa Jordan (Boots) ziba zizamuye hejuru, aka gahigo kakaba kagiye kweswa bwa mbere n’Umunye Brazil ukinira ikipe ya Fc Barcelona Neymar Jr akaba yaramaze no gusinya amasezerano na Kompanyi ya (Uruganda) ya Jordan ikora izi nkweto

Muri icyi cyumweru nibwo hatangajwe ko Neymar Jr azambara bwa mbere mu mateka ya ruhago godiyo (Boots) zo mu bwoko bwa Jordan .Urukweto rw’ibumoso rukaba ruriho nimero 10, Neymar azaba yambara mw’ikipe y’igihugu ya Bresil mu mikino ya Jeux olympique izabera i Rio de Janeiro, muri Bresil, mu gihe ku rukweto rw’iburyo hazaba handitseho nimero 23 isanzwe iba ku nkweto za Jordan, nimero Michael Jordan yambaraga. Si godiyo gusa ariko, kuko umuntu ukunda ruhago cyangwa ukunda Neymar, ushaka kwambara urukweto rwa Jordan, bamushyize igorora. Jordan igiye gusohora urundi rukweto rwa Jordan V rwanditseho izina Neymar ku rurimi, cyangwa aka kantu kaba kariho imishumi.

Neymar Dos Santos Jr akaba akunda ubusanzwe urukweto rwa Jordan V, Nike yamamariza inamwambika godiyo, ikaba yarakuye igitekerezo aho, ikongera kuri Nike Hypervenom, uyu kapiteni wa Bresil asanzwe yambara mu kibuga, utuntu duke tw’urwo rukweto rwa Jordan, nkuko Nathan Van Hook umuyobozi wa Nike mu bijyanye na Design abitangaza.








Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/06/2016
  • Hashize 8 years