Bwa mbere mu mateka Perezida w’u Bushinwa yakandagije ikirenge mu rw’imisozi igihumbi [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 23/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madamu ndetse n’abandi bayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda barimo hafi abaminisitiri bose bagize Guverinoma n’abandi. Yari aherekejwe na Peng Liyuan, umugore we n’abandi bayobozi benshi.

Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping wari umaze igihe cy’amezi abiri ategerejwe mu Rwanda, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru atwawe n’indege ya Air China nyuma y’urugendo yari yabanjirie gukorera muri Sénégal aho yahuye na Perezida w’iki gihugu Macky Sall.

Kuri ubu biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere mu gitondo yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ahagomba gusinyirwa amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ikindi kandi biteganyijwe ko azakirwa ku meza na mugenzi we Nyakubahwa Perezida Kagame ku manywa.Nyuma y’aho, ku gicamunsi ajye gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mbere yo gufata indege yerekeza muri Afurika y’Epfo aho biteganyijwe ko ariho azakomereza urugendo rwe ari gukorera muri Afurika.

Perezida Xi yageze muri Sénégal avuye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu kuva ku wa 19 Nyakanga 2018.

Muri Afurika y’Epfo aho azajya avuye mu Rwanda, azaba yitabiriye inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS”, birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo mbere yo gusoreza mu Birwa bya Maurice.

Mu nyandiko yasohoye mbere y’uko agera mu Rwanda, Perezida Jinping ubaye uwa mbere mu bayoboye u Bushinwa ugeze mu rw’Imisozi 1000, yavuze ko yiteze byinshi mu ruzinduko yatumiwemo na Perezida Kagame.

Yagize ati “Mu myaka ishize, binyuze mu buyobozi bwa Perezida Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bakoresheje imbaraga zidasanzwe bafata iya mbere mu guharura inzira y’iterambere ribabereye. U Rwanda rushinga imizi muri gahunda zose z’iterambere, bitewe n’imiyoborere myiza n’ubwisanzure rusange.”

Perezida Xi yagaragaje ko yishimiye ibyo igihugu cyagezeho, anacyifuriza gukomeza kwicuma imbere.

Ati “Mu kuzamuka kutajegajega k’ubukungu mu Karere no ku Isi, u Rwanda rwabereye icyitegererezo ibihugu bifite gahunda yo kwiteza imbere no kongera kwiyubaka haba muri Afurika no hanze yayo.”

Kuva mu 1971, u Bushinwa n’u Rwanda bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ushingiye ku bwubahane n’ubucuti. Perezida XI yavuze ko kuba ibihugu byombi biri ku ntera ndende, itandukaniro ry’ubuso n’umuco ariko “Inshuti nziza zumva zegeranye nubwo zaba zitandukanyijwe n’intera ndende”.


Perezida Kagame na Madamu bategereje kwakira no guha ikaze Perezida Jinping na Madamu mu rw’imisozi 1000
Ubwo Perezida Jinping yasesekaraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe





Abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda barimo hafi abaminisitiri bose bagize Guverinoma n’abandi bakiriye uyu munyacyubahiro

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w’Ubushinwa Perezida Xi Jinping
Umufasha wa Perezida w’u Rwanda Madame Jeannete Kagame ndetse na mugenzi we ariwe mufasha wa Perezida w’Ubushinwa Madame Peng Liyuan


Ibindera ry’Ubushinwa n’iry’Urwanda yose yazamuwe murwego rwokwerekana ko uyu muyobozi yishimiwe mu rwa Gasabo

Foto:Village Urugwiro

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/07/2018
  • Hashize 6 years