Bwa mbere mu mateka Kiyovu Sports yamanutse mu cyiciro cya kabiri

  • admin
  • 15/06/2017
  • Hashize 7 years

Kiyovu Sports yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe ijyana na Pépiniѐre FC naho APR FC ibura umwanya wa kabiri yahanganiraga na Police FC.

Imyaka irenga 50 ikipe ya Kiyovu Sports ikina icyiciro cya mbere, isubiye mu cyiro cya 2 nyuma yo gutsirwa n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Yakomeje guhanyanyaza uyu mwaka w’imikino ariko biranga, imbaraga za Kiyovu ntabwo uyu mwaka zibashije kuyirokora mu cyiciro cya mbere.

Uko imikino yose yarangiye

Pepiniere yari yakoze akazi gakomeye ijya gutsindira ikipe ya Gicumbi ku kibuga cyayo, ariko Rayon Sports ntabwo yoroheye na gato iyi kipe ya Kiyovu Sport.

Bamwe bakekaga ko iyi kipe ya Rayon Sports iraza kuborohereza ikarekura, bakaba bayitsinda, ariko siko byagenze ku Mumena, imbere y’abafana benshi b’iyi kipe yamaze kwegukana shampiyona.

Ikipe ya APR FC nayo inaniwe kuba yafata umwanya wa 2 muri shampiyona aho itakaje amanota i Muhanga imbere y’ikipe ya Bugesera ya Kanyankore Gilbert, wirukanwe na APR FC mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Ikipe ya Bugesera FC ikaba itsinze ikipe ya APR FC ibitego 2-1, mu gihe Police FC yatsinze Marines FC ibitego 4-2.

Ku Mumena kari agahinda gakomeye ku bakunzi ba Kiyovu Sport barimo n’abahoze bakinira iyi kipe y’ubukombe hano mu Rwanda.

Kiyovu Sport ni y kipe ya mbere mu Rwanda isubiye mu cyiciro cya 2, ifite byibura igikombe cya shampiyona.

Mukura VS 0-1 Kirehe FC

Gicumbi FC 1-3 Pepiniere FC

APR FC 1-2 Bugesera FC

Police FC 4-2 Marines FC

Musanze 1-0 Sunrise FC

Espoir 0-1 AS Kigali FC

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 15/06/2017
  • Hashize 7 years