Bwa mbere mu mateka Kim Jong-Un agiye guhura na Perezida Vladimir Putin

  • admin
  • 23/04/2019
  • Hashize 5 years

Umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong-Un,vuba aha azajya mu Burusiya ku nshuro ye ya mbere akabonana na Perezida Vladimir Putin w’iki gihugu aho umutekano uzaba urinzwe ku rwego rwo hejuru.

Ibi byatangajwe n’igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru aho cyemeje ko Perezida Kim Jong-un azabonana na Putin.Ibi kandi byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’Uburusiya bizwi nka Kremlin aho byemeje ko abo bategetsi bombi bazahura.

Nk’uko Theguardian yabitangaje ngo biteganyijwe ko Perezida Kim azagenda na gari ya moshi ikamugeza mu mujyi wa Vladivostok ku wa Gatatu,bakazahuri ahari ishami rya Kaminuza yitwa ’Far Eastern Federal’ aho umutekano uzaba wakajijwe ku buryo bukomeye.

Guhura kw’aba bategetsi kuzaba kuvuze byinshi kuri Koreya ya ruguru. Ni nyuma yuko ibiganiro yagiranaga na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika – ibiheruka byabereye i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam mu kwezi kwa kabiri – ntacyo bigezeho.

Biteganyijwe ko Kim na Putin bazahurira mu mujyi wa Vladivostok uri mu burasirazuba bw’Uburusiya.

Ahategerwa gariyamoshi muri uyu mujyi wa Vladivostock hahinduwe hagabanyirizwa ubuhaname, byo korohereza imodoka Bwana Kim ngo izahite ikomeza urugendo akiva muri gariyamoshi ye.

Ese uburusiya bupfana iki na Koreya ya ruguru?

Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti – ari bwo Burusiya bw’iki gihe – zahoze ari inshuti ikomeye ya Koreya ya ruguru. Ibihugu byombi byafatanyaga mu by’ubukungu, bigahana inkunga. Ni zo zahaye Koreya ya ruguru ubumenyi bw’ibanze mu gukora ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Kuva Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyuka, imibanire yarakonje. Binyuranye n’uko byahoze, Uburusiya bwo ntibwabonye Koreya ya ruguru nk’abafatanyabikorwa bukeneye cyane kuko itari ikomeye ku isoko mpuzamahanga.

Kuva mu myaka ya 2000 Uburusiya butangiye gushyamirana cyane n’ibihugu byo mu burengarazuba bw’isi, umubano na Koreya ya ruguru warasubukuwe.

Profeseri Andrei Lankov wo muri Kaminuza ya Kookmin y’i Séoul mu murwa mukuru wa Koreya y’epfo, agira ati “Hari ibihugu Uburusiya bwagombaga gufatanya nabyo ishingiye ku ntero ivuga ngo ’umwanzi w’umwanzi wanjye aba ari inshuti yange’”.

Uburusiya na Koreya ya ruguru biheruka kwegerana cyane mu mibanire mu mwaka wa 2011 ubwo Perezida Dmitry Medvedev wategeka Uburusiya yahuraga na mugenzi we Kim Jong-il, uyu akaba se wa Kim Jong-un.

Usibye guhana imbibi, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya ivuga ko abakozi 8000 bo muri Koreya ya ruguru bakorera mu Burusiya bohereza umusaruro iwabo. Hari abavuga ko imibare iri hejuru y’iyi.

Perezida Donald Trump w’Amerika na Bwana Kim ntacyo bagezeho ku cyifuzo cy’Amerika cyo kubuza Koreya ya ruguru gukora ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri nayo ikavanirwaho ibihano mu by’ubukungu.

Profeseri Lankov avuga ko Koreya ya ruguru ubu irembejwe n’ingaruka z’ibi bihano, bityo ubu ikeneye kuganira n’undi wese wayifasha koroherwa.

Alexey Muraviev, umwarimu kuri Kaminuza ya Curtin i Perth muri Australia, avuga ko Koreya ya ruguru inakeneye kwereka Amerika ko itari mu kato.

Agira ati“Nibashobora kwerekana ko hari ibindi bihugu bikomeye bibari inyuma, bizabaha imbaraga zo kuganira n’Amerika n’Ubushinwa“.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/04/2019
  • Hashize 5 years