Bwa mbere mu gihugu hatwitswe imiti irenga Toni yarangije igihe yiganjemo iyo mu buhinzi

  • admin
  • 15/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), gifatanyije na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, iy’ubuzima ndetse n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), batwitse imiti ingana na toni imwe n’ibiro 631.5, by’imiti yiganjemo iyarangije igihe yakoreshwaga mu buhinzi.

Iyi miti kandi irimo n’indi yafatiwe mu igenzura izi nzego zakoze zigasanga yaracuruzwaga mu buryo butemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Gutwika iyi miti byabaye kuri uyu wa Kabiri ku bitaro by’i Musha ho mu Karere Rwamagana, ahari icyuma cyifashishwa mu gutwika imiti ku buryo budateza ikibazo mu isanzure.

Eliezer Ndizeye Rusakana umukozi wa REMA ushinzwe igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’ibinyabutabire, , yabwiye umunyamakuru ko iki gikorwa cyari kigamije gutwika imwe mu miti yarangije igihe ariko yari igikoreshwa mu Rwanda cyane cyane mu buhinzi.

Rusakana yagize ati “Iki gikorwa kigamije gutwika imyanda ihumanya y’ibinyabutabire mu buryo bwiza. Uburyo bwiza bwo gutwika iyi miti yarangiye, ni ugukoresha icyuma cyabugenewe nibura kiri hejuru y’ubushyuhe burenga dogere Celsius 1200.”

Rusakana yavuze ko iyi miti iyo idatwitswe neza igira ingaruka ku bidukikije cyane cyane ku mazi ndetse n’ubutaka.

Ati “Iyi miti iyo idatwitswe neza, igira ingaruka k’ubutaka bwacu, ihumanya amasoko yacu ndetse ikanahumanya amazi yo mu kuzimu hamwe n’umwuka dukoresha ku buryo tudahumeka neza”.

Akomeza agira ati “Imiti yarengeje igihe ikoreshejwe cyangwa igatwikwa nabi, yagira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abantu zirimo no kuba yatera indwara z’ubuhumekero, kanseri, ubugumba ndetse ikaba yanagabanya abasirikare b’umubiri”.

REMA isaba abacuruza imiti kuyirinda kwangirika bakabanza gukoresha iyo babonye bwa mbere kuburyo babanza bakayitanga igashira bakabona no gukoresha indi batayivangavanze n’imishya baba baguze.

Iki kigo kandi gisaba abaturage kujya bitwaza uturinda ntoki ndetse n’udupfukamunwa mu gihe bagiye gukoresha iyi miti mu buhinzi cyane cyane.

Muri iki gikorwa cyo gutwika iyi miti, hatwitswe iyafatiwe mu Mujyi wa Kigali yiganjemo iyarangije igihe n’indi ya magendu. Ni ubwa mbere habayeho gutwika imiti kuko ubundi iyarengeje igihe bayitabaga i Nyanza ya Kicukiro, ahahoze ikimoteri rusange na yo ikaba yarahambwaga mu buryo bwiza butateza ikibazo.




Mu gutwika iyo miti hakoreshejwe imashine kabuhariwe ifite ubushyuhe bugera kuri dogere selisiyusi 1200

MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/08/2018
  • Hashize 6 years