Bwa mbere herekanwe Filimi igaragaza amabi ya Michael Jackson yo gusambanya abana b’abahungu

  • admin
  • 26/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Bwa mbere herekanywe filime yitwa “Leaving Neverland” ivuga ku buryo icyamamare akaba n’umuhanzi wafatwaga nk’umwami w’injyana ya Pop, Michael Jackson , yasambanyije abana b’abahungu ku ngufu, ibintu byababaje imbaga y’abantu bayirebye.

Iyi filime yerekanywe mu iserukiramuco rya sinema rizwi nka Sundance Film Festival 2019, ryabereye mu nyubako ya Egyptian Theatre mu mujyi wa Park City muri Leta ya Utah.

Nk’uko Aljazeera dukesha iyi nkuru, yabitangaje,ngo iyi filime ishingiye ku witwa Wade Robson uvuga ko Michael Jackson yamusambanyije kuva afite imyaka irindwi kugeza agize 14 na James Safechuck wari ufite imyaka 10.

Leaving Neverland imara amasaha ane, izerekanwa mu bice bibiri kuri televiziyo y’Abongereza Channel 4 na HBO. Igaragaza uko aba bagabo baryamanye na Michael Jackson, mu gihe yari akunzwe mu 1980 kugera mu 1990 n’uko byabateye ihungabana.

Uretse ubuhamya bw’aba bavuga ko basambanyijwe na Michael Jackson, muri iyi filime hagaragaramo abo mu miryango yabo barimo ba nyina, abagore babo, n’abandimwe ba Robson.

Humvikanamo ijwi rya Michael Jackson yoherereje Robson, ubutumwa bwinshi bwa fax yamwoherereje n’ikiganiro yagiranye na Safechuck bari mu ndege ye bwite.

Robson yavuze ko ntacyo bashobora guhindura ku byababayeho kandi ko ntacyo bakora kuri Michael Jackson kuko yapfuye, ahubwo icyo bagamije ari ugukura mu bwigunge abahuye n’iki kibazo no kumenyesha abafite inshingano zo kurera abana iby’iki kibazo.

Safechuck we yavuze ko batigeze bishyurwa ngo bagaragare muri iyi filime ndetse ko nta ndonke bayitegerejemo.

Abarebye iyi filime bakuwe umutima n’ubuhamya bukomeye bwatanzwe n’aba bagabo bakorewe ihohoterwa bakiri abana bato cyane.

Gusa abaharanira inyungu za Micheal Jackon, bavuze ko ibiri muri Leaving Neverland ari ibinyoma gusa gusa byamushyizweho kuva akiri muzima na nyuma y’urupfu rwe.Barashinja aba bagabo kwivuguruza bagendeye ku byo bavuze Micheal Jackson, akiriho bemeza ko atigeze abasambanya.

Uyu mugabo witwa Robson ni umubyinnyi wakoranye na Britney Spears n’abandi bahanzi bakomeye, yatanze ubuhamya muri 2005 ashinjura Michael Jackson ku byaba byo gusambanya abana yagizweho umwere. Ibi ni nako byagenze kuri Safechuck.

Bashinja uwakoze filime kubogamira ku ruhande rumwe rw’abashinja bakirengagiza abandi bavuze ko Michael Jackson atigeze asambanya abana.

Muri 2013 Robson yatanze ikirego avuga ko ihungabana yagize ryamuhatiye kuvugisha ukuri ko yasambanyijwe na Michael Jackson.

Nyuma y’umwaka umwe Safechuck nawe yatanze ikirego ariko urukiko rwanzura ko ibirego byabo nta shingiro bifite.

Uwayoboye iyi filime, Dan Reed, usanzwe akora ku iterabwoba n’ibindi byaha yasabye aba bagabo kumubwira ibyababayeho. Yagiranye ikiganiro na Robson iminsi itatu na Safechuck iminsi ibiri, ariko yiyemeza no kuganira n’ababyeyi babo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/01/2019
  • Hashize 5 years