Bwa mbere Green Party na PS -Imberakuri babonye imyanya mu nteko ishingamategeko [URUTONDE]

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Bwa mbere Ishyaka Green Party na PS -Imberakuri zabonye amajwi 5% aziha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho buri rimwe ryegukanye imyanya ibiri muri 53 yahatanirwaga n’amashyaka n’abakandida bigenga.

Perezida wa komisiyo y’amatora Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije nawo mu matora y’Abadepite,wakomeje kuza ku isonga n’amajwi y’agateganyo 74%.

Bivuze ko yegukanye intebe 40 muri 53. Green Party na PS Imberakuri nk’amashyaka atavuga rumwe na leta buri ryose ribona amajwi 5%.

Aya mashyaka abiri yabonye 5% bwa mbere, Prof Mbanda yahise atangaza ko buri ryose ryabonye intebe ebyiri, ebyiri mu Nteko. PL yabonye imyanya 4, PSD ibona imyanya 5.

Abakandida bigenga nta n’umwe wigeze ageza amajwi 5% akenewe kugira ngo bicare mu Nteko.

Byari ku nshuro ya mbere Ishyaka Green Party ryitabiriye amatora y’Abadepite ariko ryari mu matora aheruka y’Umukuru w’igihugu, aho umukandida waryo Dr Frank Habineza yabonye amajwi 0.48%.

Umuyobozi w’iri shyaka Dr Frank Habineza ubimburira abandi ku rutonde rw’abakandida , agakurikirwa n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Ntezimana Jean Claude, ni bo babaye Abadepite.

Ishyaka PS Imberakuri ryari ryatsinzwe ayo mu 2013 ariko kuri iyi nshuro ribonye imyanya mu Nteko, aho Perezida waryo Mukabunani Christine na Niyorurema Jean Rene.

Mu badepite 53, baturuka mu mitwe ya politiki no mu bakandida bigenga, abagenewe imyanya mu nteko ni aba bakurikira:

Amazina, Ishyaka akomokamo, Igitsina (F cyangwa M):

Ishyaka rya FPR

1. IZABIRIZA Marie Médiatrice FPR F.

2. BITUNGURAMYE Diogène FPR M

3. MURUMUNAWABO Cécile FPR F

4. RUKU-RWABYOMA John FPR M

5. MUKABAGWIZA Edda FPR F

6. NIYITEGEKA Winifrida FPR F

7. MPEMBYEMUNGU Winifrida FPR F

8. NDAHIRO Logan FPR M

9. MBAKESHIMANA Chantal FPR F

10. HARERIMANA MUSA Fazil PDI M

11. MUTESI Anita FPR F 43 M

12. RWAKA Claver FPR M

13. HABIYAREMYE J.P. Célestin FPR M

14. NYABYENDA Damien FPR M

15. MUKANDERA Iphigénie FPR F

16. KANYAMASHULI KABEYA Janvier FPR M

17. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc FPR F

18. UWIRINGIYIMANA Philbert FPR M

19. RWIGAMBA Fidèle FPR M

20. MUKOBWA Justine FPR F

21. NDAGIJIMANA Léonard PDC M

22. UWAMARIYA Rutijanwa Marie Pélagie FPR F

23. NYIRABEGA Euthalie FPR F

24. UWANYIRIGIRA Marie Florence FPR F

25. UWAMAMA Marie Claire FPR F

26. KABASINGA Chantal FPR F

27. BARIKANA Eugène FPR M

28. NIZEYIMANA Pie UDPR M

29. KAREMERA Francis FPR M

30. MUHONGAYIRE Christine FPR F

31. UWAMARIYA Odette FPR F

32. YANKURIJE Marie Françoise FPR F

33. UWIZEYIMANA Dinah FPR F

34. MUKAMANA Elisabeth PPC F

35. BUGINGO Emmanuel FPR M

36. TENGERA Francesca FPR F

37. MUREBWAYIRE Christine FPR F

38. MANIRARORA Annoncée FPR F

39. AKIMPAYE Christine FPR F

40. SENANI Benoit FPR M

Ishyaka rya PSD

41. NGABITSINZE Jean Chrysostome PSD M

42. NYIRAHIRWA Vénéranda PSD F

43. HINDURA Jean Pierre PSD M

44. RUTAYISIRE Géorgette PSD F

45. MUHAKWA Valens PSD M

Ishyaka rya PL

46. MUKABALISA Donatilla PL F

47. MUNYANGEYO Théogène PL M

48. MBONIMANA Gamaliel PL M

49. MUKAYIJORE Suzanne PL F

Ishyaka rya DGP

50.Dr Frank Habineza

51.Ntezimana Jean Claude

Ishyaka rya PS-Imberakuri

52.Mukabunani Christine

53.Niyorurema Jean Rene

Abakandida bigenga

Ntibanyendera 0,001

Sebagenzi 0,004

Mpayimana 0,87

Nsengiyumva 0,001

Aba badepite 53 bariyongeraho babiri batorewe guhagararira urubyiruko ari bo;Kamanzi Erneste na Maniriho Clarisse. Bariyongeraho Mussolini Eugene uzahagararira abafite ubumuga n’abandi 24 bazahagararira abagore muri buri Ntara, babe 80.

Salongo Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years