Bwa mbere abantu babiri batumwe n’‘abikorera’ mu isanzure bagarutse amahoro [ REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 03/08/2020
  • Hashize 4 years

Abanyamerika babiri Doug Hurley na Bob Behnken bari mu mutwe w’icyogajuru kitwa Dragon cya kompanyi ya SpaceX bageze ku isi nyuma y’amezi abiri bari kuri stasiyo mpuzamahanga iri mu isanzure.

Iki nicyo cyogajuru cya mbere cy’abikorera mu bushakashatsi bugamije inyungu z’ubucuruzi no gutuza abantu ku kwezi kivuye mu butumwa mu isanzure.

Umutwe wacyo waguye mu nyanja mu kigobe cya Mexico kiri hafi ya Florida muri Amerika, ejo ku cyumweru saa munani z’amanywa (hari saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Burundi n’u Rwanda)

Ubwato bwahise bwihuta gufasha aba bagabo bombi kuva muri uwo mutwe w’icyogajuru.

Amato yigenga yari ari hafi aho yasabwe kwigira kure kubera impungenge z’imyuka y’ubumara yashoboraga kurekurwa n’uwo mutwe w’icyogajuru ubwo wagwaga ku nyanja.

Jim Bridenstine, umutegetsi mu kigo Nasa cya leta ya Amerika, yavuze ko imyuka ya ’nitrogen tetroxide’ y’iki cyogajuru batifuzaga ko hari uwo yageraho aho hafi mu nyanja.

Bamaze kugera ku isi, Bwana Hurley yavuze ko bafite ishema n’ibyishimo byo kugaruka. Ashimira ababafashije bose muri ubwo butumwa.

Perezida Donald Trump – witabiriye umuhango wo kohereza iki cyogajuru mu isanzure tariki 30 z’ukwezi kwa gatanu – yanditse kuri Twitter ashima ko kigarutse amahoro.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umutwe w’iki cyogajuru umanuka buhoro buhoro ukagwa ku nyanja kubera imitaka (parachutes).

Iyo mitaka yagabanyije umuvuduko w’iki cyogajuru – kigeze mu kirere cy’isi kimanuka – wari kuri 560km/h ugera kuri 7m/s, maze kigwa ku mazi buhoro.

Doug Hurley na Bob Behnken bamaze kuvanwa mu mutwe w’icyogajuru Dragon basuzumwe n’abaganga, mbere yo kujyanwa ku butaka na kajugujugu.

Icyogajuru Dragon cyari cyoherejwe mu isanzure mu kwa gatanu, biteganyijwe ko kizongera kikavugururwa kigasubirayo mu mwaka utaha.

Jim Bridenstine avuga ko bashaka kuzafasha abandi bantu bigenga gushora imari mu isanzure, ariko banifuza ko abigenga barushaho guhatanira kohereza ubutumwa nk’ubu.

Gwynne Shotwell, ukuriye SpaceX yongeyeho ati: “…Dukwiye kwishimira ko Bob na Doug bagarutse, ariko tunatekereza gukora ibirenzeho muri gahunda ya Artemis. Hamwe kandi no kujya kuri Mars.”





NiyomugaboAlbert/.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 03/08/2020
  • Hashize 4 years