Busabizwa Parfait yashyikirijwe inkoni yo kuyobora umujyi wa Kigali by’agateganyo

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Uwari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba aherutse kugirwa Ambasaderi,Marie Chantal Rwakazina yahererekanyije ububasha ku buyobozi bw’uwo mujyi na Busabizwa Parfait usanzwe ari umuyobozi wungirije wawo ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Busabizwa agiye kuyobora uwo mujyi by’agateganyo kuva kuri uyu wa 5 Kanama 2019, mu gihe hategerejwe ko haba amatora ashyiraho umuyobozi w’umujyi wa Kigali mu buryo buteganywa n’amategeko, igikorwa cyari cyitabiriwe na Perezida wa Njyanama y’uwo mujyi, Me Athanase Rutabingwa.

Me Rutabingwa avuga ko umuyobozi washyizweho ari uw’agateganyo ariko ko barimo kwitegura gutora undi mu gihe kitarambiranye.

Agira ati “Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ashyirwaho biciye mu matora, gusa itegeko rivuga ko uwo muyobozi atorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu. Si ngombwa ariko ko dutegereza ayo mezi yose kuko umuyobozi w’Umujyi wa Kigali aba afite inshingano nyinshi zimutegereje”.

Komeza agira ati “Kugira ngo atorwe ni uko abajyanama bose b’Umujyi wa Kigali uko ari 11 baba buzuye, bakabona bakitoramo umuyobozi wawo. Icyo tugiye kwihutisha n’ugutora abuzuza Inama Njyanama, ibyo kandi turabikora mu gihe gito gishoboka”.

Uwari umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rwakazina aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubusuwisi kuva muri Nyakanga uyu mwaka, akaba yarasimbuyeyo Amb François Xavier Ngarambe.

Rwakazina yayoboye umujyi wa Kigali kuva muri Gicurasi 2018 asimbuye Nyamulinda Pascal, mbere yaho akaba yakoreraga Umuryango w’Abibumbye, aho yari umuhuzabikorwa w’inkunga z’uwo muryango mu bikorwa bya Leta, ndetse akaba yarakoze n’indi mirimo inyuranye irimo no kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

JPEG - 111.9 kb
Perezida wa Njyanama, Me Athanase Rutabingwa yahagarariye igikorwa hagati ya Rwakazina na Busabizwa bashyira umukono ku nyandiko z’ihererekanya bubasha
JPEG - 98.6 kb
Busabizwa (ibumoso) yasigiwe inkoni yo kuyobora umujyi wa Kigali by’agateganyo

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years