Burundi:Umwiryane muri CNDD-FDD uravuza ubuhuha,iturufu yo kugundira ubutegetsi kuri Perezida Nkurunziza

  • admin
  • 16/10/2019
  • Hashize 5 years

Ikemezo cya Perezida Nkurunziza cyo kutazahatanira indi manda nk’uko yabivugiye imbere y’abakirisitu, biravugwa ko cyashyize abantu benshi mu gihirahiro. Kuri ubu ikibazo gikomeye cyane ntikiri hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ishyaka riri ku butegetsi, ahubwo ngo kiri imbere mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.

Abaturage b’u Burundi bazitabira amatora nuri Gicurasi 2020 bagiye gutora umukuru w’igihugu mushya mu gihe manda ya perezida Nkurunziza izaba igeze ku musozo ku mugaragaro.

Ni mu gihe ariko uyu azaguma ku ijambo rye ko atazongera kwiyamamariza indi manda nk’uko yabisezeranyije nubwo yagize uruhare mu guhindura itegeko nshinga mu 2018, benshi babona ari uburyo perezida Nkurunziza yakoresheje kugira ngo agundire ubutegetsi.

Biravugwa ko ibyo yatangaje ko ataziyamamariza indi manda mu matora ataha byaciyemo ibice bibiri mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse bikaba biri gucamo n’igihugu ibice. Abayobozi b’u Burundi bakomeje kuvuga ko igihugu gitekanye kandi mu mihanda ya Bujumbura ibikorwa bikomeje, ariko ku rundi ruhande bamwe mu baturage bavuga ko babayeho mu bwoba nk’uko iyi nkuru y’Ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya ibivuga.

Abanyapolitiki bakiri bato kurusha abandi mu ishyaka riri ku butegetsi, Silas Ntigurirwa na Alain Guillaume Bunyoni, bombi bakaba bafite ipeti rya jenerali mu gisirikare, baravugwaho kuba bafite akayabo k’amafaranga kandi bakaba baratangiye kuzenguruka mu gihugu biyamamaza nta kimenyetso kigaragara cy’uzatsinda cyangwa uko abazatsindwa bazabyitwaramo.

Aba banyapolitiki bakaba bavugwaho kutaripfana kandi bamaze gutegura uko bazigarurira abatora.

Ni mu gihe ku rundi ruhande abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bemeza ko ishyka riri ku butegetsi ryatangiye kwamamaza Nkurunziza, naho ayo macakubiri agaragazwa n’abo banyapolitiki akaba yararamwe kugirango Nkurunziza azabone impamvu yo kuguma ku butegetsi kugeza mu 2034.

Ikibazo nyamukuru cyazamutse nuko ishyaka riri ku butegetsi rifite mahirwe menshi yo kugumana ubutegetsi, ariko igikomeye kurushaho n’ukuntu abari ku butegetsi bazitwara mu kubuhererekanya. Byarushijeho kuba ingorabahizi ubwo amatora yo kumenya niba Nkurunziza ashobora kuguma mu biro yemezaga ‘Yego’ mu 2018.

Ntabwo ari benshi bizera Nkurunziza iyo avuze ko ataziyamamariza indi manda kuko ngo atagisishikajwe no kuba perezida. Abanenga ubutegetsi ariko bashinje guverinoma gutera ubwoba abaturage babahatira gutora ‘ no gutoteza abava mu buhungiro basubiye mu gihugu babashinja gushyigikira amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Igihari kuri ubu n’uko Guverinoma ya Nkurunziza ntacyo yakoze ngo ifungure urubuga rwa politiki kandi benshi bafite ubwoba ko amatora yo mu 2020 azaba mu iterabwoba rikomeye rya politiki n’ubugizi bwa nabi, bitari hagati y’ishyaka riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe naryo gusa, ahubwo no mu ishyaka riri ku butegetsi mu banyapolitiki baryo b’ingenzi.

Hirya no hino mu gihugu, abashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, n’abatavuga rumwe naryo bahora barebana ay’ingwe ari nako banyuzamo bagakozanyaho. Umwuka mubi kurushaho ukaba usangwa mu Ntara za Ngozi, Muyinga na Kirundo, mu majyaruguru y’igihugu no mu Ntara ya Makamba mu majyepfo.

Amacakubiri muri politiki, kimwe no mu bihugu byinshi byo muri Afurika, mu Barundi ho kubw’ibyago areberwa mu macakubiri hagati y’amoko.

The Star ikomeza ivuga ko abaturage ubwabo bavuga ko nubwo baba ari abavandimwe ariko baba banahanganye aho uguhangana gufata intera iyo bigeze mu guhatanira ubutegetsi, ingaruka zikaba ko badashobora kubana mu nzu imwe.

Umwe mu bayobozi b’amadini muri Matana yagize ati: “Mu gihe udashobora gukora ku muvandimwe wanjye mpari kuko twaguteranira wowe mwanzi, iyo bigeze ku butegetsi, imyanya, ijambo, guhangana hagati y’abavandimwe kugira uruhare cyane hano mu Burundi birenze uko wabitekereza.”

Naho undi mu bapasiteri wo mu Mujyi wa Bujumbura avuga ko kuri ubu arimo kwegeranya udufaranga ngo arebe ko yaba ahungishije umuryango we kubera kutizera ibizaba mu matora agiye kuba mu mwaka utaha.

Hari n’idini muri iki gihugu ryatangiye gutegura amarushanwa y’amahoro mu baturage mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’amacakubiri akomeje kuzamuka mu baturage.

Usibye kandi,ryanakoze urwandiko rwo gutangaza amahoro, abifuza imyanya y’ubuyobozi bagomba gusinya mbere y’amatora ndetse rinifuza ko n’abaturage bajya bashyira umukono kuri uru rwandiko rugamije kwizeza amahoro mbere y’amatora, mu gihe cy’amatora na nyuma yayo.

Nubwo bimeze bitya ariko,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Ezechiel Nibigira, aherutse gutangariza mu Nteko Rusange ya Loni, mu kwezi gushize ko umwuka w’ubwisanzure, gukorera mu mucyo n’amatora atuje ukomeje kuzamuka mu Burundi, ibimenyetso bivuga ibinyuranye kandi Isi igomba kugumisha ijisho ku butegetsi buriho ngo yizere ko buzubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi amatora azabe mu bwisanzure muri Gicurasi 2020.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/10/2019
  • Hashize 5 years