Burundi:Umurambo w’umuntu ufite ubumuga bw’uruhu wakuweho bimwe mu bice by’umubiri

  • admin
  • 19/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ihuriro’ Albinos sans frontiers’ ryo mu Burundi rivuga ko kuwa Gatandatu habonetse umurambo w’umwana w’imyaka 15 wari warabuze, basanga umubiri we wakuweho ibice bimwe nk’ururimi.

Umuyobozi w’iri huriro Kazungu Kassim yabibwiye radio RFI ko umurambo wa Bonheur Niyonkuru ufite ubumuga bw’uruhu wabonetse kuwa Gatandatu.

Si ubwa mbere mu Burundi havuzwe ihohoterwa n’iyicwa kuri ba nyamweru.

Mu 2012 habonetse umurambo w’umukobwa w’imyaka 15 muri Bujumbura Rural yiciwe hafi y’iwabo, uyu yarishwe bamuca ijosi, amaguru n’amaboko barabitwara.

Kuwa gatandatu umurambo wa Niyonkuru bawubonye mu Ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka na DR Congo, basanze udafite akaboko, akaguru ndetse n’ururimi.

Kazungu avuga ko ibi bikorwa n’abantu bajya gukoresha ibice by’imibiri ya ba nyamweru mu bikorwa by’ubupfumu mu myumvire y’uko ibyo bice by’umubiri bibageza ku bukire.

Kazungu avuga ko umwaka ushize hari undi umwana nk’uyu w’imyaka ine waburiwe irengero muri komine Cendajuru kugeza n’ubu aka atarongera kuboneka.

Mu 2012 uriya mwana w’umukobwa basanze yishwe, nawe yaciwe ibice by’umubiri, yari abaye uwa 18 muri ba nyamweru wishwe kuva mu 2008.Kuva icyo gihe kugeza ubu ba nyamweru barenga 20 bamaze kwicwa mu Burundi.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/08/2019
  • Hashize 5 years