Burundi:Umunyapolitike ukomeye uherutse kuva muri CNDD-FDD yinjiye mu ishyaka rya FRODEBU

  • admin
  • 04/01/2020
  • Hashize 4 years

Umunyapolitiki wari ukomeye mu ishyaka rya rya perezida Nkurunziza (CNDD-FDD ) mu Burundi,Festus Ntanyungu,nyuma yo kurivamo bitunguranye mu Kwakira 2019, yemerewe kujya muri FRODEBU,bikaba bivugwa ko ari umuvuno yaciye uzatuma abasha kwiyamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu gihe amatora ateganywa tariki ya 20 Gicurasi kandi Perezida Pierre Nkurunziza akaba akunze kumvikana avuga ko ataziyamamariza kongera kuyobora u Burundi bamwe bakaba batekereje ko Ntanyungu yaba yagendeye kuri iyi ngingo bigatuma nyuma yo kuva mu ishyaka riri ku butegetsi mu burundi ahita ajya mu ishyaka rya FRODEBU ngo abashe kuziyamamaza aciye muri ryo.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono na Nkurunziza Patrick uri mu bunyamabanga bwa FRODEBU yanditswe tariki ya 2 Mutarama 2020, Festus Ntanyungu yahawe ikaze muri iri shyaka, ubu yemerewe kwitabira ibikorwa byose byaryo.

Festus Ntanyungu yemerewe kwinjira muri FRODEBU ku wa 2 Mutarama 2020

Festus Ntanyungu yavuye muri CNDD-FDD tariki ya 29 Ukwakira 2019 n’ubundi yarigeze kubishaka mu 2015 ariko ntibyaba.

Kwitandukanya n’iri shyaka adatanze impamvu bivugwa ko byaba byaratewe n’ubwumvikane buke ku mukandida uzahagararira iri shyaka mu matora ya Gicurasi. Aha birashoboka ko abarenze umwe bashakaga kuziyamamaza cyangwa bakaba baratoranyaga utavugwaho rumwe.

Kuri Ntanyungu, ngo impamvu yatumye ava muri CNDD-FDD akajya muri FOREBU, ni uko yaba yarabonaga batazamutoranya nk’ugomba kubahagararira mu matora, FRODEBU ikaba yamuhitamo mu buryo bworoshye, agahatana n’abandi barimo uzahagararira CNDD-FDD.

Ntabwo abaziyamamariza uyu mwanya baratangazwa ariko hari abahabwa amahirwe yo kuzamo bitewe n’uburambe bwabo muri politiki, ingaruka z’ibikorwa byabo mu Burundi ndetse no gukorana bya hafi na Perezida Nkurunziza.

Abo nka CPG Alain Bunyoni wabaye Minisitiri w’Umutekano w’u Burundi inshuro ebyiri. aba umuhuzabikorwa w’ubuyobozi bukuru bw’igipolisi, aba n’umuyobozi w’igipolisi cy’u Burundi, ubu akaba ari Minisitiri w’Umutekano. Festus Ntanyungu wigeze kuyobora ihuriro ry’amashyaka ya politiki na we yajemo yiyongereye ku barimo Agathon Rwasa uyoboye umutwe wa FNL, umufasha wa Perezida Nkurunziza, Denyse Bucumi na we aravugwa, Gen. Ndayishimiye Evariste uyoboye CNDD-FDD na Ambasaderi Willy Nyamitwe wabaye umuvugizi wa leta y’u Burundi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/01/2020
  • Hashize 4 years