Burundi:Umufasha wa Perezida Nkurunziza yakoze indirimbo

  • admin
  • 24/10/2019
  • Hashize 4 years
Image

Denise Nkurunziza, umufasha wa Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi, yasohoye indirimbo ari wenyine yamagana ihohotera rikorerwa abagore.Ni mu gihe uyu mugore asanzwe ari umuririmbyi muri korari y’urusengero ateraniraniramo.

Nubwo yaririmbaga ariko,yari atarakora indi ndirimbo iyo ariyo yose ari wenyine. Muyo yashyize hanze, Denise Nkurunziza yumvikanishamo ubutumwa bwo gukangurira imiryango kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Denise Nkurunziza yibanze ku butumwa bukangurira abagabo kureka guhohotera abagore babo babahora ko batabyara.

Muri iyi ndirimbo avuga ko igikwiye ari ukwipimisha hagati y’umugore n’umugabo kugira ngo bamenye ufite ikibazo aho kubiryoza umugore gusa.

Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 52, itangira igaragaza Madamu Denise yunga abashakanye baba bapfa kuba bamaranye imyaka itatu batarabyara.

Muri iyi nkuru yatangiranye n’iyi ndirimbo umugore aha ikaze umugabo we mu rugo no ku meza, undi akamwakiriza intonganya no kumukubita avuga ko ari uwo kurya gusa.

Denise Nkurunziza wahise ahahinguka agaragara abaganiriza akabibutsa ko kugira ngo bamenye uteza iki kibazo byabasaba kujya kwa muganga bakisuzumisha cyane ko n’umugabo yaba nyirabayazana wo kutabyara.

Iyi ndirimbo ya Madamu Denise yibutsa abagore ko bataremewe kwitwa ababyeyi gusa kuko hari ibindi bashoboye birenze kwitwa ababyeyi.

Denise Bucumi Nkurunziza yavutse tariki 1 Ukuboza mu 1969, akaba umugore wa Perezida Nkurunziza babyaranye abana batanu.

Denise Nkurunziza yavukiye mu muryango w’abakiristo ndetse ubu nawe ni Pasiteri mu itorero Eglise du Rocher.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/10/2019
  • Hashize 4 years