Burundi:Ntanyungu wari umurwanashyaka ukomeye Muri CNDD-FDD yitandukanyije niri shyaka

  • admin
  • 02/11/2019
  • Hashize 4 years

Hon. Festus Ntanyungu, wari umuyoboke ukomeye wa CNDD-FDD wigeze no kuyobora ihuriro ry’imitwe ya politiki, muri iki cyumweru yafashe umwanzoro utashimishije abayobozi ba CNDD-FDD wo kwitandukanya n’iri shyaka riri ku butegetsi mu Burundi.

Festus Ntanyungu yari umwe mu bigeze gushaka kuva muri iri shyaka rya CNDD-FDD n’ubundi mu 2015, mu biswe Aba-frondeurs nka ba Leonidas Hatungimana, Onesime Nduwimana n’abandi. Uyu akaba ari mu batarumvaga neza ko Nkurunziza yakwiyamamariza indi manda icyo gihe.

Mu ibaruwa yanditse,Festus yabwiye Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD ko atakiri umuyoboke w’ishyaka.

Yavuze ko nk’uko yabyiyemeje mu 1969 azakomeza guharanira amahoro no kwidegembya hagati y’Abarundi bose.

Uyu mugabo nta mpamvu yatangaje zatumye yitandukanya na CNDD-FDD, gusa ababikurikiiranira hafi ngo bakaba bemeza ko yaba ari umwe mu basanzwe barakumiriwe mu ishyaka.

Gusa Nyuma yo gutangaza ibyo,umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD, Jenerari Majoro Varisito Ndayishimiye yavuze ko nta gikuba cyacitse kuko uwo mugabo ntacyo yari amaze muri iryo Shyaka.

Amakuru avugwa hirya no hino akaba avuga ko muri CNDD-FDD haba harimo umwiryane ahanini ushingiye ku muntu uzaba umukandida wayo mu matora ategerejwe mu mwaka utaha.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/11/2019
  • Hashize 4 years