Burundi:Inyeshyamba zitwaje ibitwaro bikomeye zinjiye mu gihugu zikozanyaho n’ingabo abaturage barahunga

  • admin
  • 22/10/2019
  • Hashize 4 years

Abantu bitwaje intwaro bivugwa ko bavuye mu ntara ya Kivu y’Epfo muri DR Congo bateye mu ntara ya Bubanza mu burengerazuba bw’u Burundi barwana n’ingabo z’igihugu abaturage bamwe barahunga nk’uko babivuga.

Urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu gitondo uyu munsi kuwa kabiri, abaturage bamwe batangaje ko bahise bahunga imirwano hagati y’ingabo n’aba bateye.

Uruhande rwa leta y’u Burundi ntacyo ruratangaza ku mirwano yabereye mu ntara ya Bubanza.

Fabien Banciryanino umudepite mu Burundi uvuka mu ntara ya Bubanza wari uhari akurikirana ibyabaga,yavuze ko amakuru yahawe n’abaturage bahungaga imirwano ari uko aba-rebelles baje bava muri Congo bakazamuka ahitwa mu Gatura bashaka kwinjira mu Kibira bagatangirwa n’abasirikare.

Igice cy’ishyamba ry’Ikibira ku ruhande rw’u Burundi izo nyeshyamba zashakaga kwinjiramo abaturage bavuga ko zifuza kuhashyira ibirindiro zishobora kujya zivamo zitera mu gihugu.

Banciryanino agira ati: “Abantu bagize ikibazo mu ntara ya Bubanza ni abanyagihugu bo ku mitumba ibiri yo muri Musigati abo muri Dondi no muri Kayange, niko ababayo bambwiye”.

Akomeza agira ati”Abo bari bahunze bajya kuri centre ya Musigati, ariko ubu turi kuvugana bari gusubira aho baje bava bakavuga ko batazi neza ko abasirikare babareka ngo binjire kuko n’ubu aya masaha tuvugana haracyavuga inkoho nk’uko abari i Musigati bari kumbwira”.

“Bashaka kwinjira mu kibira”

Bwana Banciryanino avuga ko abasirikare bari kurwana n’abateye bababuza kwinjira mu Kibira, kugeza ubu abagabye iki gitero ntabwo baramenyekana.

Mu burasirazuba bwa DR Congo havugwa imitwe itandukanye irwanya leta z’u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Mu kwezi gushize, umwe mu bategetsi muri Congo yageze kubwira BBC ko ibi bihugu byose bifite ubushake bwo kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro.

Mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi iri mu Ntara ya Kivu y’epfo – aho aba bashobora kuba baturutse – havugwamo; Forces National de Liberation (FNL) Red Tabara, FNl-Nzabampemana, Forces Républicaines du Burundi (FOREBU).

Nta mutwe wo muri iyi uratangaza ko ari wo warwanye n’abasirikare b’u Burundi muri Bubanza.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/10/2019
  • Hashize 4 years