Burundi:Intabaza ku ikoreshwa nabi ry’umutungo w’igihugu mu masengesho ya Perezida Nkurunziza n’umufasha we

  • admin
  • 30/12/2018
  • Hashize 5 years

Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ruswa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo mu Burundi (Olucome),ryagaragaje ko amasengesho Perezida Nkurunziza n’umufasha we Denise Nkurunziza yo kuri tariki 26-30 Ukuboza 2018,yakozwe mu minsi y’akazi ndetse no mu masaha yo gutanga serivise ku bazicyeneye.

Amakuru yemeza ko bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abandi bakozi ba Leta bajyanye n’umukuru w’igihugu muri ayo masengesho,bityo ngo bikaba byaratwaye akayabo k’amafaranga y’insimbura mubyizi kuri abo bayobozi,amafaranga ya esance ndetse n’umwanya w’akazi wangiritse.

Iri shyirahamwe ryabaruye imodoka zigera ku 100 za Leta zakoreshejwe muri uyu muhango kandi zose byumvikana ko zakoreshaga esanse ibarirwa mu mafanga y’igihugu.

Esanse n’amafaranga y’insimbura mubyizi byatwaye akayabo ka miliyoni 110 z’Amarundi mu minsi itanu ayo masengesho yamaze.Hakiyongeraho umwanya w’akazi watakaye kuri abo bayobozi baherekeje umukuru w’igihugu n’umufasha we.

Umuyobozi w’ishyirahamwe Olucome, Gabriel Rufyiri yagaragaje impungenge z’ibyo bikorwa bya Leta avuga ko bitiza umurindi igabanuka ry’ubukungu muri iki gihugu cya kabira mu bihugu biri munsi y’umurongo w’ubucyene.

Yagize ati”Ibi bituma habaho igabanuka ry’umusaruro kuri iki gihugu cya kabiri gicyennye cyane,gifite ubwiyongere bw’ubukungu buri hasi. Aho umuturage atungwa n’amadorari ari munsi ya 300 ku mwaka”.

Barasaba Perezida Nkurunziza ndetse na Guverinoma kureba ku cyatuma ubukungu bwifashe nabi buzamuka kugira ngo igihugu kive mu bucyene kirimo.Gabriel Rufyiri akomeza avuga ko abitabiriye ibyo birori bagakwiye gukoresha uburyo bwabo kandi n’ayo masengesho agakorwa mu minsi itari iy’akazi muri week-end.

Buri mwaka Perezida Nkurunziza n’umufasha we bategura aya masengesho yo ku rwego rwo hejuru inshuro eshatu,mu mwaka;mbere ya pasika,mu kwezi ku Ukwakira ndetse no mu mpera z’umwaka.

Kuri iyi nshuro ibi birori byari byabereye I Ngozi mu majyaruguru y’u Burundi mu ntara Perezida Nkurunziza avukamo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/12/2018
  • Hashize 5 years