Burundi:Imbonerakure zakubise umuturage bimuviramo kwitaba Imana

  • admin
  • 25/09/2019
  • Hashize 5 years

Umuturage witwa Jérémie Ntaconimariye wo muri Komini Gihogazi, Intara ya Karusi wari usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka CNL yapfuye ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2019, nyuma y’inkoni yakubiswe n’urubyiruko rw’Imbonerakure, rubarizwa mu ishyaka riri ku butegetsi, bw’u Burundi CNDD-FDD.

Abatuye muri ako gace basaba ko ubutabera bwahagurukira izi Mbonerakure zidahwema kuburabuzanya n’abayoboke b’ishyaka CNL rirwanya Leta y’u Burundi, by’umwihariko rikaba irya Agathon Rwasa.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019, Imbonerakure zagiye mu rugo rw’uwitwa Jérémie Ntaconimariye ku musozi wa Gashikanwa, ngo zimusaba gusohoka mu nzu zimujyana ahantu zise ‘mu Ihaniro’, ngo zihanira abarwanya Leta.

Iyi nkuru ya RPA,ikomeza ivuga ko mu gihe ngo Jérémie Ntaconimariye yari agejejwe aho bahanira,yakubiswe birenze igipimo nk’inyamaswa agera aho agwa muri coma. Nyuma yahoo ku wa Mbere ahagana saa yine za mu gitondo uyu muyoboke wa CNL yahise yitaba Imana.

Kugeza ubu abayoboke ba CNL n’ab’imbonerakure bari kurebana iy’ingwe ari nako umuryango wa nyakwigendera uri gusaba Leta ya Perezida Nkurunziza kubaha ubutabera bw’umuntu wabo yishwe by’agashinyaguro.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/09/2019
  • Hashize 5 years