Burundi:Imbonerakure nkuru yishwe n’abantu bataramenyekana

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years

Ndihokubwayo Jean Claude wari umuyobozi w’Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, mu gace ka Rohero, Komini Mukaza yishwe n’abantu bataramenyekana.

Jean Claude yiciwe mu mujyi wa Bujumbura ahagana saa moya z’ijoro (19:00), ryo ku Cyumweru tariki ya 15 Mata 2019, hafi y’ikicaro gikuru cya Banki ya Bancobu, akubiswe impiri mu mutwe n’umuntu utaramenyekana.

Nk’uko bitangazwa na SOS Medias/ Burundi, ngo abatanze amakuru bavuga ko bwari ubwicanyi bwateguwe, bakagaya polisi uburyo yabyitwayemo.

Bavuga ko yari ikipe y’abantu bane bari muri uwo mugambi wo kwica uyu muyobozi w’Imbonerakure, by’umwihariko ko nyuma y’igikorwa bahise batwarwa n’imodoka ya Voiture yari ibategereje.

Ubwo polisi yatabazwaga ikahagera mu minota 30, ngo aho gukurikirana abicanyi yihutiye guta muri yombi abari hafi aho n’abandi bayihaga amakuru y’ibyo babonye.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years