Burundi:Général Athanase Kararuza yishwe n’abantu bataramenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere

  • admin
  • 25/04/2016
  • Hashize 8 years

Général Athanase Kararuza

Général Athanase Kararuza yishwe n’abantu bataramenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu gihe yari mu rugo yitegura kujya ku kazi we n’umugore we n’umwana w’umukobwa;bose uko ari batatu bakaba bishwe.

Uyu musirikare mu ngabo z’u Burundi yiciwe muri Zone ya Gihosha i Bujumbura ahumvikanye amasasu menshi.

Général Athanase Kararuza yahoze akuriye ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, akaba yari yungirije umuyobozi w’ingabo zose zagaruraga amahoro muri kiriya gihugu.

Kuva yava mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, yari umujyanama ushinzwe iby’umutekano mu biro bya Visi Perezida wa Mbere.

Ibiro bya Visi Perezida wa mbere w’u Burundi bikaba byihanganishije abasirikare bagenzi be ndetse n’abaturage muri rusange.

Général Athanase Kararuza, abaye umusirikare wa gatanu wishwe mu kwezi kumwe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/04/2016
  • Hashize 8 years