Burundi:Bidasubirwaho Abadepite bahaye umugisha icyemezo cy’uko Gitega yongera kuba umurwa mukuru

  • admin
  • 19/01/2019
  • Hashize 5 years

Abadepite b’u Burundi batoye ko Umurwa Mukuru w’Igihugu uva i Bujumbura ukimukira aho wahoze kera, Gitega.

Abadepite babyemeje kuwa Gatatu tariki 16 Mutarama 2018, nk’uko The East African yabitangaje.Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yavuze ko kwimura umurwa mukuru bizakorwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Hazabanza kwimuka Umutwe wa Sena.Hasigaye ko Perezida Nkurunziza asinya yemeza izi mpinduka.

Bujumbura yari isanzwe ari Umurwa Mukuru w’u Burundi, irasigara ari igicumbi cy’ubucuruzi bw’igihugu.

U Burundi bwiyongereye ku bihugu nka Côte d’Ivoire, Tanzania, and Nigeria na byo byimuye imirwa mikuru yabyo kuva mu myaka ya za 1980.

Nyuma y’uko abadepite bemeje izi mpinduka, birasaba ko Perezida NKurunziza na we azemeza ngo zibone gushyirwa mu bikorwa

Mu mwaka wa 2007 Perezida Nkurunziza yijeje kwimurira Umurwa Mukuru i Gitega, avuga ko Gitega ari ho heza kuko ari rwagati mu gihugu, nk’uko bitangazwa na AFP.

Abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza bavuga ko nubwo avuga ko Gitega iri rwagati mu gihugu, impamvu nyamukuru y’izi mpinduka ari uko Bujumbura imeze nk’indiri y’abamurwanya.

Gitega ni umwe mu mijyi minini mu Burundi, ikaba yari isanzwe imeze nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Gitega iherereye mu Burasirazuba bwa Bujumbura.

Gitega izwiho kuba irimo Ingoro Ndangamateka ya Gitega, izwiho no kuba Umwami wa nyuma w’u Burundi, Ntare V ari ho yiciwe muri Mata 1972.

Gitega yari Umurwa Mukuru w’u Burundi mu gihe cy’Ubwami mbere y’Ubukoloni, ndetse ikomeza kuba igicumbi cy’ingoma ya cyami no ku gihe cy’ubukoloni, kugeza ubwo Michel Micombero yahirikaga Umwami Ntare V mu 1966, bityo iby’ubwami bikarangirira aho.

Ntare V yishwe mu 1972 nyuma y’imyaka itandatu ahiritswe ku ngoma, aho yari agarutse aturutse muri Uganda aho yari yarahungiye nyuma yo guhirikwa.

Bivugwa ko yagarutse mu Burundi yijejwe ko azahaba nk’umuturage usanzwe, ariko nyuma gato yo gutahuka kwe ntibyamuhira kuko yaje gufungirwa iwe mu rugo birangira bamwivuganye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/01/2019
  • Hashize 5 years