Burundi:Amashyirahamwe ategamiye kuri Leta arashinja Perezida Museveni kubogamira ku Rwanda

  • admin
  • 04/01/2019
  • Hashize 5 years

Amabaruwa Perezida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza, na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, baherutse kwandikirana akomeje kuba ikibazo muri amwe mu mashyirahamwe y’igenga mu Burundi.

Kuri ubu amashyirahamwe 13 yigenga, bamwe bakunze kwita ko yegereye ubutegetsi bw’i Bujumbura, yandikiye ibaruwa umuhuza mu bibazo by’abarundi Yoweri Museveni.

Muri iyo baruwa amumenyesha ko ibiri mu ibaruwa yandikiye mugenzi we w’Uburundi bigaragaza ko abogamiye ku batavuga rumwe na reta y’uburundi.

Mu kiganiro n’abanyeamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mutarama 2019, Hamza Burikukiye, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ababana n’ubwandu bwa SIDA (CAPES+), rimwe mu mashyirahamwe yandikiye Museveni, yasobanuye ko bigoye kubonera umuti ibibazo biri mu Burundi mu gihe umuhuza abogamiye ku ruhande rumwe.

Yagize ati: “Mu byo umuhuza yanditse harimo bimwe byiza. Nafata nk’ahantu avuga ko mu Burundi ituze rikenewe. Ariko hari byinshi yanditse byerekana ko abogamiye ku Rwanda no ku batavuga rumwe na Leta y’Uburundi. Ibyo si byiza.”

Utekereje neza, hari na bimwe yanditse ku mateka y’Uburundi ubona ko yabyanditse abicuritse. Turamusaba kwifata nk’umuhuza akajya hagati kugira ngo igisubizo cy’ibibazo biri mu Burundi kibonerwe umuti nta kubogama”.

Mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ugushyingo 2018, leta y’Uburundi yanze kwitabira igice cya nyuma cy’ibiganiro biyihuza n’abatavuga rumwe na yo.

Nanone mu mpera z’uko kwezi, Leta yanze kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC aho bari kwiga ku kibazo cy’Uburundi, bikaba byaratumye inama ihita isubikwa maze yimurirwa ku yindi tariki.

Nyuma perezida Nkurunziza yahise yandikira umuhuza Yoweri Museveni atakamba amusaba ko ikihutirwa ari uko hategurwa inama rukokoma yo kwiga ku kibazo cy’ukutumvikana kiri hagati y’u Burundi n’u Rrwanda.

Muri iyo baruwa Nkurunziza avuga ko u Rwanda ari rwo rutera imyivumbagatanyo mu Burundi ngo rwirengagije ingingo ya 6 y’amasezerano ya EAC.

Umuhuza Museveni yasubije iyo baruwa avuga ko atumva igituma ubutegetsi bw’i Bujumbura bwanga kwicarana n’abo batavuga rumwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/01/2019
  • Hashize 5 years