Burundi:Abayobozi ba Kaminuza zigenga barashinja Leta kubavogera mu mikorere yabo

  • admin
  • 14/01/2019
  • Hashize 5 years

Minisiteri ya za kaminuza n’ubushakashatsi mu Burundi zagize icyo zitangaza ku mwanzuro uherutse gufatwa wo gufunga zimwe muri kaminuza zigenga izindi zikangirwa kwakira abanyeshuri bashya ariko abayobozi bazo ntibishimiye ibyakozwe kuko bavuga ko ari ukubinjirira mu mikorere yabo.

Mu kiganiro minisitiri Gaspard Banyankimbona n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, yavuze ko iperereza ryakozwe n’itsinda ry’abahanga basuye za kaminuza zitandukanye ryerekanye ko zimwe muri izo kaminuza zitujuje ibcyenewe kugirango zigishe neza.

Yagize ati “Twasanze abanyeshuri batari bake barangije kaminuza, iyo bageze ku isoko ry’umurimo, benshi biboneka ko batize neza. Ubu rero minisiteri ishaka gutangira kureba neza batangira, niba batangira bafite ibicyenewe,ndetse n’abo batanga amasomo birakwiye ko tumenya ko bujuje ibisabwa”.

Minisitiri Gaspard Banyankimbona asobanura ko ibi biri kuba muri gahunda yo gushaka umwimerere w’inyigisho zitangwa muri za kaminuza.

Hari n’izindi ngamba zigiye gukurikira nk’uko abisobanura:“Buri mwaka tuzakomeza dutangariza abarundi n’amahanga ibice bitandukanye byemerewe gugurura muri uwo mwaka kugirango abantu ntibayobe, ngo bajye kwinjira mu gice iki niki bitafunguwe maze hanyuma bakazaturushya.”

Gusa uyu mwanzuro ntubonwa neza na bamwe mu bahagarariye kaminuza zigenga bavuganye na BBC ducyesha iyi nkuru ariko batashatse ko amzina yabo atangazwa.

Umwe muri bo yagize ati “Kaminuza zigenga zitandukanye n’iz’izaleta kubera ko zo zigisha ibyo abantu baje kwiyandikisha bifuza kwiga. Hari n’abaza kwiga bakeneye ubumenyi gusa nta n’akazi bakeneye. None abo nta burenganzira bafite bwo kwiga? Ikingenzi gusa ni uko kaminuza yaba ifite abarimu, inzu n’uburyo bindi byuzuye. naho ubanza minisiteri ishaka kutuvogera”.

Mu mpera z’icyi cyumweru gishize minisiteri yafashe umwanzuro wo gufunga kaminuza ebyiri zigenga, izindi 9 zangirwa kwakira abanyeshuri bashya.

Byabaye nyuma y’aho itsinda ry’abahanga rizengurutse muri kaminuza imwe kuri imwe bareba ibijanye n’uburyo ireme ry’uburezi ry’ifashe muri izo kaminuza.

iryo tsinda niryo ryahise rikora urutonde rwa kaminuza zigomba gufungwa n’izitagomba gukomeza kwakira abanyeshuri bashya.

Abahagararire izo kaminuza bashinja minisiteri ko yafashe uwo mwanzuro bitanyuze mu mucyo ndetse ko yanze no kubamenyesha icyo yagendeyeho izifunga bityo bagsaba ko haba ibiganiro bihuza impande zombi zikabyumva kimwe ntawuhohotewe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/01/2019
  • Hashize 5 years