Burundi:Abaturage babujijwe kumva Radiyo zo mu Rwanda uwufashwe ahanwa by’intangarugero

  • admin
  • 19/11/2018
  • Hashize 5 years

Abaturage batuye muri komine Mwumba na Gashikanwa ho mu Ntara ya Ngozi iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi, babujijwe kumva amararadiyo yo mu Rwanda ngo kuko acishwaho ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu.

Ni mu gihe abaturage bo muri iki gihugu bakundaga kumva imipira ndetse n’indirimbo byacishwaga kuri radiyo zo mu Rwanda none abayobozi barabihanangirije ngo ntibazongere kumva abamakuru acishwa kuri izo radiyo ngo uwubirenzeho ahanwa by’intangarugero.

Umwarimu w’i Buye muri Komini Mwumba utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije SOS/Burundi dukesha iyi nkuru ko abayobozi bababwiye ko amaradiyo yo mu Rwanda acishwaho ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi bw’Uburundi.

Yagize ati “Abayobozi batwegereye badutangarije ko amaradiyo yo mu Rwanda acishwaho ubukangurambaga bwo guhirika inzego z’u Burundi, ufashwe ayumvira mu ruhame afatwa nk’umwanzi w’igihugu akajonjorwa ataranduza abandi baturage”.

Hari undi muntu wo muri Gashikanwa wanze ko amazina ye atangazwa yavuze ko bakunda kumva imipira yo mu bwongereza kuri Radiyo zo mu Rwanda ariko ngo kuyumva birahanirwa.

Yagize ati “Twajyaga dukunda gucuranga radiyo zo mu Rwanda tukumva imipira yo mu Bwongereza bitatugoye, amakuru arebana n’umuziki ndetse n’urukundo,…”.

Akomeza avuga ko magingo aya umuntu ufashwe ayumva abihanirwa.

Umucuruzi muri komine Mwumba yavuze ko yakundaga gucuranga mu kabari ke Radiyo zo mu Rwanda kugira ngo ashimishe abakiriya ariko abayobozi baramwihanangirihje ngo ntazabyingere kandi nabirengaho azoherezwa mu nkambi ya Mahama.

Yagize ati “Najyaga nkunda gucuranga radiyo zo Rwanda mu kabari kanjye mu rwego rwo gushimisha abakiriya banjye, ku bw’ibyago abayobozi bangezeho baherekejwe n’abapolisi ndetse n’abayobozi mu ishyaka riri ku butegetsi bantegeka kutazabyongera, barantoteje bambwira ko bashobora kunyohereza mu nkambi y’i Mahama ngo aho abatavuga rumwe na Leta batorezwa n’u Rwanda”.

Kuva mu mwaka wa 2015 ibintu ntibyari byifashe neza hagati y’u Rwanda n’Uburundi kuko umubano wajemo agatotsi igihe mu Burundi habaga imvururu za politike zakurikiwe n’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi ndetse no guhunga kw’abaturage bacyo.Ibyo Leta y’Uburundi ntiyabyihanganiye kuko yahise itangira gushinja u Rwanda ko arirwo ruri inyuma y’ibyo byose,ariko u Rwanda rubihakanira kure dore ko nta n’inyungu rwari rufitemo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/11/2018
  • Hashize 5 years