Burundi: Urugo rwa Gen Gaciyubwenge rwa gambweho igitero gikomeye

  • admin
  • 29/12/2018
  • Hashize 5 years

Abasirikare n’abapolisi b’u Burundi bicyekwa ko bakora mw’Iperereza bagabye igitero mu rugo rwa Gen. Gaciyubwenge Pontien wahoze ari Minisitiri w’Ingabo akaza guhungira i Burayi.

Abasirikare n’abapolisi bari bitwaje intwaro zikomeye, bagabye iki gitero muri uru rugo rwa Gaciyubwenge ruherereye i Kinindo (Mutsinda), mu mujyi wa Bujumbura, amakuru akavuga ko basahuye ibyari birimo byose.

Ikinyamakuru cyitwa SOS/Burundi ducyesha iyinkuru gitangaza ko aba abasirikali n’abapolisi bari bayobowe n’umuyobozi muri aka gace, abayobora aho banyura kugera mu rugo kwa Gen. Gaciyubwenge.

Abasirikare ha mwe n’abapolice ngo bari mu modoka za Pick-Up zisaga 10, bafite imbunda za Machine-gun, za Loketi,…bafunga imihanda igana muri urwo rugo n’abantu babuzwa guca izo nzira.

Abari basanzwe barinda urwo rugo ngo bafashwe barabohwa, abandi babona kubomora inzugi binjiramo imbere, ibyo basahuye babitwara muri izo modoka bari bajemo zifite ibirahure byijimye.Abarindaga iyi nzu bajyanwe gufungirwa ahantu hataramenyekana.

Gen. Gaciyubwenge yari Minisitiri w’Ingabo mu Burundi kugeza muri Gicurasi 2015, ubwo hageragezwaga Kudeta (Coup ‘Etat), agashinjwa kutagira uruhare mu kuyihagarika, ari nabwo yahise ahungira i Burayi.

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw

  • admin
  • 29/12/2018
  • Hashize 5 years