Burundi: Umushinga wogusimbura Nkurunziza ukomeje kunengwa

  • admin
  • 25/01/2020
  • Hashize 4 years

Mu gihe hasigaye amezi 4 ngo amatora ya Perezida abe mu Burundi, Umukuru w’Igihugu Pierre Nkurunziza yongeye gushimangira ko ataziyamamariza indi manda. Hagati aho, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi irimo kunoza Itegeko rizamuhesha kubaho neza mu gihe azaba atakiri Perezida.

Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI, ku wa 22 Mutarama 2020 yatangaje ko mu byo Perezida Nkurunziza ateganyirizwa, ngo ni inyungu z’umurengera zidateganyirijwe uwo ari wese mu bamubanjirije kuyobora u Burundi.

Iti «Uwo mushinga w’itegeko ku byiza bitegurirwa kuzahabwa Perezida ubwo azaba atakiri ku butegetsi bw’iki gihugu, abatavuga rumwe na Leta hamwe n’abagize sosiyete sivire ku wa Kabiri w’iki cyumweru batangaje ko byaba bibabaje iryo tegeko ririmo kwigwaho risumbanyije abayoboye u Burundi bakiriho».

RFI yibutsa ko kugeza ubu ababaye ba Perezida b’u Burundi 3 bakiriho, ngo bagenerwaga inyungu zingana hagendewe ku masezerano y’amahoro yashyizweho mu mwaka wa 2000 i Arusha muri Tanzania.

Iti «Icyakora, Umushinga w’Itegeko wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 21 Mutarama, wahinduye ibyari bisanzweho kuko Itegeko rishya rigenera inyungu zitandukanye ababaye ba Perezida b’u Burundi ngo hakurikijwe uburyo bagiye batora hisunzwe Itegeko Nshinga rya Repubulika ryo mu 2018, ryarwanyijwe na bamwe mu Barundi».

Abageze ku butegetsi banyuze mu nzira ya kudeta, nka Perezida Pierre Buyoya, nk’uko byanditswe muri uwo mushinga w’Itegeko nta kunyuza ku ruhande, ngo uwo ntagomba guhabwa inyungu zingana n’iza Nkurunziza umufata nk’umwanzi we kubera ko yarwanyije ubutegetsi bwe ku mugaragaro.

Uko ni ko Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi yasobanuye iby’ubwo busumbane ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Ati «Abandi babiri babaye Abakuru b’Igihugu binyuze mu biganiro n’ubwumvikane bya poritiki mu bihe byariho by’intambara, abo bazagenerwa inyungu zimwe ariko zidahwanye n’iza Pierre Nkurunziza watowe mu matora rusange y’abaturage muri rusange».

Ngo biteganyijwe ko Nkurunziza azahabwa 500,000 by’Amayero bingana na miriyari y’amafaranga y’u Burundi. Azayahabwa araye avuye ku mwanya wa Perezida.

RFI itangaza ko Sosiyete sivire yo mu Burundi yamaganye yivuye inyuma ako kayabo k’amafaranga, uwo mushinga w’Itegeko wamaze gutorwa n’Inteko wemerera Perezida Pierre Nkurunziza mu gihe azaba asoje iyi manda muri uyu mwaka wa 2020.

Pacifique Nininahazwe, wo muri sosiyete sivire uri hanze y’u Burundi ati «Ntibyumvikana ukuntu Perezida yakwigwizaho akayabo kangana kuriya mu gihugu kirimo abaturage bicwa n’ubukene, iki kibazo kikaba kimaze imyaka 14 yose. Ni Itegeko ryuzuye kwirebaho n’inzigo kuri mugenzi we Buyoya. Ikigaragara cyo ntirizatinda gukurwaho kuko nta kiza na kimwe rifitiye igihugu». Ariya mafaranga ngo ni ayiyongera ku zindi nyungu zose Perezida agenerwa asoje manda ye yo kuyobora igihugu.

  • admin
  • 25/01/2020
  • Hashize 4 years