Burundi: Umurwa Mukuru w’Ubutegetsi ushobora kwimurwa ukavanwa i Bujumbura

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years

Abayobozi batandukanye ba hafi ya Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, bakomeje kugaragaza ko Umurwa Mukuru w’Ubutegetsi ushobora kwimurwa ukavanwa i Bujumbura ugashyirwa mu Ntara ya Gitega, n’ubwo ari icyemezo kigomba gufatwaho umwanzuro hitawe ku bintu binyuranye.

Gitega yahoze ari icyicaro cy’ubwami bwa Urundi, ikaba yarashinzwe n’Abadage mu 1912, igizwe n’imisozi miremire yo mu Burundi rwagati, ikaba isanzwe ari Umujyi wa Kabiri kuri Bujumbura n’igice kiranga amateka akomeye y’u Burundi.

Abayobozi bakomeye bamaze gutoranya Gitega nk’ahantu hakorerwa imyiherero hafi ya yose ya guverinoma nyuma y’ibibazo by’umutekano byugarije iki gihugu kuva muri Mata 2015, bimaze kuvangira bikomeye Umurwa Mukuru Bujumbura.

Ni umushinga utagomga guhagarara

Guverineri w’Intara ya Gitega, Venant Manirambona nawe ntiyahishe inzozi ze, mu ijambo yavugiye kuri Radiyo na Televiziyo by’u Buyrundi muri Gicurasi uyu mwaka.

Ati ‘‘Ibikorwa byose bibera mu ntara yacu biduha icyizere ko umunsi umwe Gitega izahinduka umurwa mukuru w’ubutegetsi bw’u Burundi.’’

Perezida wa Sena y’u Burundi, Réverien Ndikuriyo, nawe yabiciyemo amarenga kuwa 24 Nyakanga ubwo yari yagendereye Intara ya Gitega.

Ati ‘‘Umushinga wa guverinoma wo kugira Gitega Umurwa Mukuru W’ubutegetsi nta gishobora kuwuzitira. Ni umushinga w’Umukuru w’Igihugu Pierre Nkurunziza.’’

Umujyi wa Bujumbura wagaragayemo ibibazo bitandukanye cyane kuva mu mwaka ushize ubwo abatarishimiye kandidatire ya Perezida Nkurunziza bageragezaga kumuhirika ku butegetsi abandi bakirara mu mihanda, ndetse n’uyu munsi hari benshi bicwa abandi bagatabwa muri yombi.

Gitega igaragara nk’umujyi uri guhinduka cyane, imihanda mishya irubakwa naho ihasanzwe irashyirwamo kaburimbo, harubakwa inzu nshya z’ubucuruzi, kaminuza, imodoka z’abapolisi n’abasirikare ziba zicicikana mu mihanda, ku buryo umwe mu baturage yagize ati ‘‘Gitega imaze guhinduka nka Bujumbura.’’

Ibyo kuvana ubutegetsi i Bujumbura biragarukwaho mu gihe hari ababona ko Abashinwa batari kwihutisha imirimo y’ubwubatsi bw’ingoro nshya ya Perezida w’u Burundi, yatangijwe mu Ukuboza 2015, ahitwa Gasenyi muri Komini Mutimbuzi, mu Mujyi wa Bujumbura.

Gusa umwe mu basesenguzi ba politiki utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Jeune Afrique ko kwimura umurwa mukuru bisaba ubushobozi bwihariye.

Ati ‘‘Kuvuga ko Gitega mu gihe gito yaba umurwa mukuru w’ubutegetsi bw’u Burundi bivuga kubaka, nk’urugero, ikibuga cy’indege gishya, inyubako nshya zakoreramo za minisiteri, no kwimura za ambasade.’’

Yavuze ko u Burundi bwagize igiye buhabwa inkunga n’abaterankunga babwo, ariko butigeze butekereza kuvugurura ikibuga cy’indege gito cya Gitega, gisa n’aho kitagikora, ku buryo uyu munsi ibipimo by’ubukungu bw’u Burundi buri ahantu habi, ataribwo igihugu cyajya mu mishinga minini.

Yakomeje agira ati ‘‘Iki ni igikorwa cya politiki kigendeye ku bibazo biri mu gihugu. Ubuyobozi bufata Bujumbura nk’umujyi wigometse. Gusa kuwuhunga ntabwo ari igisubizo.’’

Mu ngengo y’imari y’u Burundi ya 2016 hagenwe amafaranga y’amarundi 51 685 802, agenewe kuvugurura uimujyi, ishoramari n’ibibuga by’indege, hakibazwa niba Gitega yaba yaragenewe igice muri iyi ngengo y’imari.


Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza,
Yanditswena Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years