Burundi: Umubare w’abarundi bishwe, n’ababuriwe irengero bari abanyapolitiki washyizwe ahagaragara

  • admin
  • 04/10/2016
  • Hashize 8 years

Igihugu cy’Uburundi, ubu kivugwamo umutekano utari mwiza, kubera ihohoterwa ririmo gukoreshwa abanyapolitiki, abanyamakuru ndetse n’abandi bavuga rikijyana, bakomeye batavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza, nyuma y’imvuru z’abanjirije amatora ndetse zikakomeza na nyuma yayo, ubushakashatsi bwagaraje umubare wabamaze gufatwa ,kwicwa ndetse no kunyerezwa mu mezi atarenga atatu.

Mu cyegeranyo cyakozwe n’umuryango utegamiye kuri Leta mu gihugu cy’Uburundi SOS- Torture, cyakonzwe kuwa 24 Nyakanga kugeza 01 z’uku kwezi mu mwaka wa 2016 cyashyize ahagaraga umubare w’abarundi bishwe, bafashwe ndetse n’ababuriwe irengero bari abanyapolitiki mu nzego zitandukanye.

Nk’uko urubuga www.indundi.com rubitangaza ngo mu kwezi kwa 7 abanyapolitiki bagera ku icyenda (9) bahagaritswe mu gipolice cy’igihugu ndetse n’abandi bakoraga mu rwego rw’ipererza. Muri abo habarirwamo abagera kuri batandatu bakomoka mu ishyaka rya FNL riyobowe na Rwasa Agathon, bakaba barafatiwe gace ka Kigwena mu Ntara ya Rumonge, ndetse bagafatwa ku buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’ishyaka FEDES ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi CNARD, Gerevasi Niyongabo akaba yarafashwe ndetse akagiriwa nabi aregwa kuba yifatanya n’abahungabanya umutekano bitwaje ibirwanisho ndetse no guhungabanya ubutekano w’Igihugu.

Undi washashwe ni Gidiyoni Gihaga, ufite imyaka 74 y’amavuko wafatiwe mu rugo rwe, mu gake ka zone ya Rohero mu Gisagara cya Bujumbura, nawe akaba yarafashwe nawe ku buryo butemewe n’amategeko nta rupapuro rubyemeza. Umuryango we ukaba ubu uri mu gihirahiro wibaza ubuzima bwe aho buri dore yararwaye irwara y’umutima.

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na SOS-Torture Burundi, cyivuga ko umutekano muri rusange ari mubi cyane mu gihugu cy’Uburundi, dore ko ngo n’imfigwa zibayeho nabi ku mpamvu zo gufungirwa ahantu hadahagije. Ahagombaga gufungirwa imfugwa zigera ku 4.194 hakaba hafungiwe abarenga 9.420.

Tubibutse ko ibi byabaye nyuma y’imyigaragambyo yakorwaga n’abaturage, bamagana uguhindura itegekonshinga ryemereraga Perezida Nkurunziza kwiyamamariza indi manda. Imvuru zahitanye benshi ndetse abarenga ibihumbi n’ibihumbagiza bavanywa mu byabo mbere y’amatora na nyuma y’amatora ubwo Nkurunziza yongeraga gutorerwa kuyobora Uburundi.

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/10/2016
  • Hashize 8 years